Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi, yaguye mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, yangije ibikorwa bidantukanye birimo ibyumba by’amashuri ndetse n’inzu z’abaturage.

Iyi mvura yaguye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yarimo umuyaga mwinshi ari na wo wangije ibi bikorwa.

Izindi Nkuru

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko iyi mvura yari ifite umuriri, ariko ko umuyaga warimo ari wo wari ukanganye.

Umwe yagize ati “Ni imvura iteye ubwoba kuko yarimo umuyaga udasanzwe. Mu baturanyi, hari inzu zasenyutse kubera umuyaga mwinshi.”

Iyi mvura yaguye nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe cyari cyabitangaje ko uyu munsi tariki 27 Ukwakira 2022, hateganyijwe imvura mu Turere twose tw’Igihugu.

Ubutumwa bwari bwatangajwe na Meteo Rwanda, bwari bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu, bwagiraga buti “Ejo ku wa 27 Ukwakira 2022, mu gitondo nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Ku gicamunsi hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Bamwe mu baturage bo mu bice binyuranye by’Igihugu barimo abo mu Ntara y’Amajyepfo, na bo bavuga ko haguye imvura nubwo itari nyinshi ariko yagaragayemo umuyaga mwinshi.

Umwe wo mu Karere ka Kamonyi, yagize ati “Umuyaga wabanje guhuha ari mwinshi, ukurikirwa n’imvura idakanganye ariko yarimo amahindu.”

Mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko bamaze iminsi barabuze imvura ku buryo n’imyaka bari barahinze, yangiritse.

Ibikorwa remezo byangijwe n’imvura
Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru