Uw’imyaka 33 ahishuye umujinya wamusubije mu ishuri kwigana n’umwana we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wasubiye mu ishuri ubu akaba yiga mu ishuri ribanza rya Migeshi rinigaho abana be, avuga ko iki cyemezo yagifashe kuko abana be bamusabaga kubafasha gusubiramo amasomo ariko bikamunanira.

Uyu mugabo witwa Mwangaguhunga Aimable yari amaze imyaka irenga 15 acikirije amashuri, akaba yubatse ariko yiyemeje gusubira mu mashuri abanza kubera abana be.

Izindi Nkuru

Avuga ko abana be bajyaga babaha imikoro yo mu rugo, bagera mu rugo bakamusaba ko yabafasha ariko ntabishobore kuko ibyo yize muri iyo myaka ishize yabyibagiwe.

Ati Byakomeje kujya bimbabaza cyane, bintera kwiyemeza gusubira ku ntebe y’ishuri, nkiga nshyizeho umwete kugira ngo njijuke, ngire ubumenyi, nge mbona n’uko abana banjye najya mbitaho mu myigire yabo.”

Mwangaguhunga wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yigana n’abana yakabaye abyaye ndetse umwe mu bana be biga mu mwaka umwe, gusa ngo ntibimutera ipfunwe kuko azi icyamuzanye.

Yewe ngo n’abamubona acigatiye amakayi mu ntoki mu gitondo yerecyeza ku ishuri, basa nk’abamutwama ariko byose ntibishobora kumukoma mu nkokora

Ati “Hari abambonana amakayi ngiye kwiga cyangwa ntashye bakanyibazaho, abandi bakambwira ko ntazabishobora ariko kwiga ni ibintu byambagamo kuva cyera, gusa ubu nihaye intego yuko ngomba kwiga ntitaye ku kintu cyose gishobora kunca intege.”

Umwana w’uyu mugabo biga mu mwaka umwe w’amashuri, avuga ko akibimenya ko umubyeyi we yaje kwiga, byabanje kumutera urujijo agakeka ko ari amayeri yaje gukoresha kugira ngo ajye amukurikirana.

Yagize ati “Byarampahamuye bigera n’aho numva nareka ishuri, nkomeza kubitekerezaho neza, nsanga koko ari ngombwa ko umubyeyi wanjye yiga, kugira ngo azatubesheho.”

Uyu mwana avuga ko amaze kwakira kwiga mu mwaka umwe n’umubyeyi we kandi ko bazajya bafatanya mu gusubiramo amasomo ndetse bakunganirana.

Hakizimana Jules, umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri ryigamo uyu mugabo, avuga ko amubonana umuhate udasanzwe ku buryo bizeye ko azajya atsinda amasomo.

Gusa ngo ikiri kumugora, ni ururimi rw’icyongereza banigamo kuko we ubwo yacikirizaga amashuri, bigaga mu rurimi rw’Igifaransa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru