Federasiyo yayoborwaga n’uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, ryasabye imbabazi abatuye Isi yose ku myitwarire idakwiye yagaragajwe na Perezida waryo, Luis Rubiales ubwo yasomeraga mu ruhame umunwa ku wundi umukinnyi w’umukobwa.

Luis Rubiales yasomye umukinnyi w’umukobwa witwa Jenni Hermoso ubwo ikipe y’abakobwa ya Espagne yegukanaga Igikombe cy’Isi cyarangiye mu kwezi gushize.

Izindi Nkuru

Ni imyitwarire yatunguye benshi biganjemo abasanzwe bakurikiranira hafi ruhago y’Isi, ndetse yanazamuye impaka nyinshi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne kuri uyu wa Kabiri, ryavuze ko “risaba imbabazi ku Isi y’abakunzi ba ruhago no ku muryango w’abatuye Isi.” Ku myitwarire ya Perezida waryo Luis Rubiales, wahagaritswe na FIFA nyuma yo gusoma ku munwa umukinnyi Jenni Hermoso.

Muri iri tangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Espagne, ryagize riti “Ishyirahamwe ry’Ubwami bwa Espagne rirasaba imbabazi ribikuye ku mutima Isi ya ruhago ndetse n’abandi bose ku bw’imyitwarire itihanganirwa y’uwari urihagarariye mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.”

Iri shyirahamwe rivuga ko ibyagaragajwe n’uyu muyobozi bitatanze urugero rwiza ku Banya-Espagne bose, ku nzego z’iki Gihugu, ku bayobozi ba siporo muri Espagne ndetse no ku bakinnyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru