FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya wabaye Umunyamakuru kuri Flash FM

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye Umunyamabanga Mukuru mushya ari we Muhire Henry Brulart wigeze gukora itangazamakuru mu biganiro bya Siporo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ikaze uyu Munyamabanga Mukuru mushya.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, bugaruka ku buzobere bw’uyu Muhire Henry Brulart ko afite uburambe bw’imyaka 10 akora mu bijyanye na Siporo byanatumye akuramo ubumenyi buhagije.

Muhire Henry Brulart asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu bijyanye n’Ubugeni n’ubumenyi bwa muntu yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhindi.

Muhire Henry yamenyekanye cyane kuri Radio Flash mu kiganiro cy’imikino icyo gihe iyi Radiyo yari mu zikunzwe cyane.

Muhire yakoranaga ikiganiro na Theo Barasa ubu we ni Umuyobozi kuri iyi Radio n’ubundi.

Nyuma yaho Muhire yaje kujya kwiga mu Buhinde ntiyongera kugaruka mu Itangazamakuru kuko yahise ajya mu bucuruzi afatanya no gukora muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru