Gafotozi wa mbere mu Rwanda yerekanye amafoto ateye amabengeza asaba ko Kivu igirwa Paradizo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Plaisir Muzogeye umwe mu bayoboye umwuga wo gufotora mu Rwanda, yagaragaje amafoto agaragaza ikiyaga cya Kivu na bimwe mu bice byo kuri iki Kiyaga, aboneraho gusaba ko aka gace kagirwa ahantu hambere heza.

Uyu gafoto Plaisir Muzogeye wegukanye ibihembo bikomeye kubera amafoto ye adasanzwe yaiye afata, yagaragaje amafoto anogeye ijisho agaragaza ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu.

Izindi Nkuru

Aya mafoto yashyize kuri Twitter ye, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Ubusabe bw’uko ku Kivu ku ruhande rwerekeye Karongi, hagirwa ahantu hambere heza [Padizo]. Ninde unshyigikiye?”

Ni amafoto bigaragara ko yafashwe asa nk’uwitaruye iki Kiyaga aho agaragaza zimwe mu nzu ziri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’uturwa tugiye turimo.

Bamwe mu batanze ibitekerezo, bavuze ko bamushyigikiye kuri ubu busabe bwe barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse.

Dr Mpunga Tharcisse yagize ati “Ndi umuntu wa mbere ushyigikiye iki gitekerezo kiza. Mureke dushishikarize abashoramari bakiri bato kubyaza umudasururo aya mahirwe.”

Photos © Plaisir

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru