Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yagiye hanze

radiotv10by radiotv10
26/06/2024
in MU RWANDA
0
Gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yagiye hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyashyize hanze ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazakora ingendo basubira mu miryango yabo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, habura icyumweru n’igice ngo iyi gahunda y’ingendo z’abanyeshuri itangire, kuko iteganyijwe kuva tariki 05 kugeza ku ya 08 Nyakanga.

Iyi gahunda izatangirira ku banyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri byo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo), abo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, mu ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburengerazuba, abiga mu Bigo byo mu Karere ka Musanze mu Majyaruhuru ndetse n’abiga mu bigo byo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bucyeye bwaho tariki 06 Nyakanga, hazataha abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri byo mu Turere twa Ruhango na Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi, na Rwamagana ndetse na Kayonza.

Naho tariki Indwi Nyakanga, hakazataha abo mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke na Bugesera.

Ni mu gihe iyi gahunda y’ingendo z’abanyeshuri izasoreza mu Turere twa Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Burera, Nyagatare na Gatsibo.

NESA yaboneyeho gusaba Ibigo by’amashuri bicumbikiye abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda, kuzayubahiriza, “bikabohereza kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, cyaboneyeho kumenyesha ababyeyi ko na bo “basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.”

Nanone kandi abanyeshuri bazahagurukira mu Mujyi wa Kigali n’abandi bazahanyura, bamenyeshejwe ko bazafatira imodoka i Nyamirambo muri Kigali Pele Stadium.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 10 =

Previous Post

Imyigaragambyo yo muri Kenya yafashe isura idasanzwe: Mu Nteko hakorewe iby’agahomamunwa

Next Post

Hatewe intambwe mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuje igihe kinini kuri MONUSCO

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe intambwe mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuje igihe kinini kuri MONUSCO

Hatewe intambwe mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuje igihe kinini kuri MONUSCO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.