Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gakenke : Yafatiwe mu cyuho asambanya umwana

radiotv10by radiotv10
03/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU, UBUTABERA
0
Gakenke : Yafatiwe mu cyuho asambanya umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Manirarora Faustin wo mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu cyuho arimo asambanya umwana ahita atabwa muri yombi.

Mu ma saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarungu, Akagari ka Kamubuga mu Murenge wa Mubuga, batunguwe no kumva urusaku rw’umwana w’umukobwa warimo atabariza mu gashyamba, bahurura bagiye kureba ibimubayeho, mu kumugeraho basanga Manirarora arimo amusambanya ku ngufu.

Uwo mwana w’imyaka irindwi wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bivugwa ko ubwo yari mu nzira avuye kuvoma, aribwo yahuye n’uwo musore, aramuhagarika atangira amushukisha igiceri cy’amafaranga ijana ngo akigure bombo, mu kumuhakanira ahita amufata ku ngufu.

Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uwo mwana uri mu bahageze bikiba, yagize ati: “Umwana yaratabaje, abatuye hafi y’agashyamba uwo musore yamufatiyemo ku ngufu bumvise ari ijwi ry’umwana birukirayo bakeka ko yaba ari nk’umuntu uri kumunigiramo, mu kuhagera basanga arimo kumusambanya”.

Ati “Ayo mahano yadutunguye dore ko n’ibintu nk’ibyo hano muri aka gace twaherukaga kubyumva cyera nko mu myaka 20 ishize. Uyu musore yahemukiye umwana ahemukira ababyeyi be, mbese ni ibintu biteye agahinda. Twifuza ko bamukanira urumukwiye kandi n’igihe cyo kuburana bakazamuzana hano, mu ruhame aho yakoreye icyaha, n’abandi bakaboneraho isomo ryo kudahirahira ngo babyishoremo”.

Ngo ubwo abaturage bamaraga kumufatira mu cyuho, uwo musore yagerageje kubaha amafaranga ngo bamukingire ikibaba, bo baranga bamubera ibamba ahubwo bahitamo gutabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ziramufata zimuta muri yombi aho afungiwe kuri Stion ya Polisi ya Gakenke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje iby’itabwa muri yombi ry’uyu musore, avuga ko “Ukwekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yahise afatwa ubu ari gukurikiranirwa kuri Station Police Gakenke, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho. Aba agomba gusuzumwa, agakorerwa ibizamini ndetse agahabwa n’imiti yabugenewe hamwe no gukomeza kumuhumuriza”.

Yunzeo ati “Dukangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko ntibikwiye kumva cyangwa kubona umwana uri muri kiriya kigero agenda mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro. Ababyeyi ibyo baba bakwiye kubyirinda igihe hari nk’icyo bakeneye kiri hanze y’urugo bakigirayo, cyangwa bagatuma umuntu mukuru”.

Abazi uyu musore bavuga ko kenshi akunze kugaragara yasinze, binakekwa ko no muri uko gusambanya uwo mwana ku ngufu, yaba yari yanyweye ibiyobyabwenge.

SP Mwiseneza aburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ko bakwiye kubireka kuko biri ku isonga mu bikurura ibibazo nk’ibi.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’uwo babona afite imyitwarire idahwitse, kuko bifasha mu gukumira icyaha.

Ati “Abantu nk’abo bijandika mu nzoga n’ibiyobyabwenge bibatesha umurongo muzima, akenshi abaturage baba babazi. Ni byiza ko abantu babagaragaza hakiri kare, hakabaho kubigisha kandi dufite ingero za benshi bagiye babireka nyuma yo kwigishwa no gusobanukirwa byimbitse ingaruka byabagiraho bo ubwabo n’umunryango nyarwanda muri rusange”.

Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko, dusaba buri wese kudahishira abafite imigambi nk’iyo yo kwangiza umwana. Inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye guhana zitajenjekeye umuntu wese wabifatirwamo”.

RadioTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Andi mahirwe ku basore n’inkumi bifuza kwinjira muri RDF bize amasomo ya Tekiniki

Next Post

Tchad : Perezida Idriss Deby yatangaje kandidatire ye mu matora

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tchad : Perezida Idriss Deby yatangaje kandidatire ye mu matora

Tchad : Perezida Idriss Deby yatangaje kandidatire ye mu matora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.