Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa bari kugaragaza ingeso mbi batamenyereweho zituma benshi bumirwa

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
11
Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa bari kugaragaza ingeso mbi batamenyereweho zituma benshi bumirwa

Photo/Internet: Abanyeshuri bigeze kugaragaza imyitwarire idahwitse yanenzwe na benshi

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bakomeje kugwa mu kantu kubera ingeso mbi bari kubonana abana b’abakobwa batoroka ishuri bakajya kunywa urumogi mu bisambu ku manywa y’ihangu bakarusangira n’abahungu, ubundi bakarenzaho kunezeza imibiri yabo.

Ni ingeso mbi zikorerwa mu kibaya giherereye hagati y’Umurenge wa Kinyinya ahazwi nka Gacururo n’ahazwi nko mu Biryogo.

Ababyeyi bahaturiye, babwiye RADIOTV10 ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byegereye aka gace, bakunze kuhaza kuhanywera ibiyobyabwenge birimo n’itabi ry’urumogi.

Umwe mu babyeyi ujya anabona aba bana, yagize ati “Njye abo banyeshuri njya mbifatira nkababwira nti ‘ese mwa bana mwe muri mu biki? Mutorotse ikigo murimo muranywa ibiyobyabwenge, ubwo murimo kubaka u Rwanda?’ ushoboye akiruka udashoboye akahaguma.”

Undi mubyeyi yavuze ko muri aba bana haba harimo n’abakobwa, ati “N’aha ku Gasave barimo n’abana b’abakobwa barimo baturuka iriya bakaza kumanywa y’ihangu.”

Aba babyeyi bavuga kandi ko ikibabaje ari uko aba banyeshuri baba barimo ab’ibitsina byombi ku buryo iyo bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge barenzaho gusambana.

Undi mubyeyi ati “Barasambana, bararwana, hari n’abo batahana babateruye rwose bakabajyana iwabo.”

Aba baturage bavuga ko aba banyeshuri bananywa inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi bizwiho kuyayura ubwonko nka cole ndetse na tuneur, bakaba bafite impungenge ko bazageza aho bagakora n’ibindi bikorwa by’urugomo bishobora kuzahungabanya umutekano wabo.

Basaba ko niba ibigo by’amashuri bigamo byarananiwe guca kuri aba bana izi ngeso mbi, inzego z’umutekano zari zikwiye kugira icyo zikora, zikaba zashyira uburinzi aha hakorerwa izi ngeso mbi.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 11

  1. SEPELE COMEDY says:
    2 years ago

    Nukuri leta nigire icyo ikora kuricyo kibazo mumaguru mashya Kandi umuyobozi bwibanze buraho bukwiye kubikurikirana byihuse kuko icyo kibazo bwagakwiye kuba bwaragishakiye umuti mbere nakare🤗🤗👐👐

    Reply
  2. Murindwa says:
    2 years ago

    Yewe,abana b’ubu bo uretse Imana yo nyine izagira icyo ikora Naho ubundi rwose uRwanda rufite ingorane.Kandi byose byavuye muguha uburenganzira abana burenze ubucyenewe.

    Reply
  3. Ntirenganya Alfred says:
    2 years ago

    Ariko njye sinumva ibi kbsa ntabayobozi bamashuri c bagira kuburyo babahugura cyangwa bakabagenzura abananirana bakabirukana kuri icyo kigo

    Reply
    • NIYOMUGABO Francois says:
      2 years ago

      Yewe, ibyo bireze hose!!! Ko nta mwana ugomba gukorwaho se NGO ni uburenganzira bwabo😂😀😃😀😃 ngaho Leta nirebe ubwo burenganzira baha abana n’ingaruka biri guteza ku myitwarire yabo bana.

      Ibi biraturenga nkatwe barezi twirirwana nabo bana kuko ibyo bigaragara mu gasozi twebwe ntawukivuga.

      Reply
  4. Haguminshuti Jotham says:
    2 years ago

    Abana bahawe uburengazira burenze ubukenewe nakatraza kazaza ibi s’igitangaza

    Reply
  5. NIYONZIMA says:
    2 years ago

    Igihe cyose iyo hariho umuco wo kudahana abana bahinduka ibyigenge.
    Nibasubizeho akanyafu n’igitsure mu burezi. Aha bana ndabazi narabigishije bakeneye uburere bw’umwihariko. Ababyeyi, abarimu na Leta bafate ingamba. Bariya bana bahabwe umurongo kuko urubyiruko nibo Rwanda rwejo!

    Reply
  6. NIYITANGA Samuel says:
    2 years ago

    Rwose natwe tururubyiruko ntago dushyigikiye ayo mahano Kandi iyonatwe twiga murubwo buryo ntacyo twarikuzimarira so staff yikigo ndetse nubuyobozi nabafasha myumvire nibegera abobana rwose biteye isoni kabisa

    Reply
  7. Irakiza mfitumukiza says:
    2 years ago

    N ukuri nange ndababaye cyane

    Reply
  8. Aline mukeshimana says:
    2 years ago

    Birakomeye cyane twebwe ban turiteza ingaruka zejo hazaza hacu tugendeye mubigare byabagenzi bacu ikindi abana babakobwa bagabanye kwifuza ibyo badafite nabyo nikimwe mubibashuka ahubwo baharanire kubabakijyeza kuribyo badafite mwabakobwamwe bajyenzi bajye mureke ubuyobe mutazicuza impamvu mwitekerezeho mwihe agaciro karagwa nikinyabupfura nokwiyubaha ataribyo niyo bafata imyanzuro ubwanyu mutayifatiye ntacyo byaba binamaze mugihe uriguhungishwa ikibi Kandi wowe ugitekereza kuba wajyikora Kandi ukarenga Koko ukagikora akanya uha izojyesombi kahe gusenga ☝️🙏

    Reply
    • Aline mukeshimana says:

  9. joseph says:
    2 years ago

    Ibi byose ni ingaruka z’uko abana babaye indakorwaho , ku bwanjye buri mubyeyi akwiye kujya afata ikinyafu ku gihe cyacu ibi ntabwo nigeze mbibona ahubwo mbibonye ubu

    Murakoze

    Reply

Leave a Reply to Aline mukeshimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Kuki Congo ihoza u Rwanda mu kanwa?- Ubusesenguzi bw’umunyamategeko ugaragaza ukuri kutavugwa

Next Post

Umuhanzikazi w’uburanga buhebuje yongeye kugaragaza umwana we

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’uburanga buhebuje yongeye kugaragaza umwana we

Umuhanzikazi w’uburanga buhebuje yongeye kugaragaza umwana we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.