Umuhanzikazi w’uburanga buhebuje yongeye kugaragaza umwana we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi, Rihanna uri mu bahanzikazi bashyirwa mu ba mbere beza mu bwiza ku isura n’ikimero, yongeye kugaragaza ifoto y’impfura ye yashyizwe muri magazine ya Vogue, arangije ashyiraho ubutumwa ati “Umwana wanjye w’igitangaza.”

Ni ifoto igaragaza uyu mwana w’umuhungu wa Rihanna aryamye hasi yambaye ubusa, yifashe ku mano nkuko abana bakunze kwifata.

Izindi Nkuru

Iyi foto bigaragara ko yanditsweho izina ry’iyi magazine ya Vogue, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Rihanna kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.

Ubutumwa buherekeje iyi foto y’uyu mwana w’igisekeramwanzi, Rihanna yagize ati “Umwana wanjye w’igitangaza!!!”

Rihanna yaboneyeho gushimira Magazine ya Vogue kuba yarakoresheje aya mafoto, azaba arimo n’aya Rihanna ubwe ndetse n’umukunzi we A$AP Rocky babyaranye uyu mwana ndetse bakaba bitegura kwibaruka ubuheta.

Mu gitaramo kizwi nka Super Bowl Halftime cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, Rihanna wakiririmbyemo, yaboneyeho kugaragaza ku mugaragaro ko atwite umwana wa kabiri.

Umuhanzikazi Rihanna

Umwana we

RADIOTV10

 

 

Comments 1

  1. Umwana asa na FATAKUMAVUTA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru