Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa bari kugaragaza ingeso mbi batamenyereweho zituma benshi bumirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bakomeje kugwa mu kantu kubera ingeso mbi bari kubonana abana b’abakobwa batoroka ishuri bakajya kunywa urumogi mu bisambu ku manywa y’ihangu bakarusangira n’abahungu, ubundi bakarenzaho kunezeza imibiri yabo.

Ni ingeso mbi zikorerwa mu kibaya giherereye hagati y’Umurenge wa Kinyinya ahazwi nka Gacururo n’ahazwi nko mu Biryogo.

Izindi Nkuru

Ababyeyi bahaturiye, babwiye RADIOTV10 ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byegereye aka gace, bakunze kuhaza kuhanywera ibiyobyabwenge birimo n’itabi ry’urumogi.

Umwe mu babyeyi ujya anabona aba bana, yagize ati “Njye abo banyeshuri njya mbifatira nkababwira nti ‘ese mwa bana mwe muri mu biki? Mutorotse ikigo murimo muranywa ibiyobyabwenge, ubwo murimo kubaka u Rwanda?’ ushoboye akiruka udashoboye akahaguma.”

Undi mubyeyi yavuze ko muri aba bana haba harimo n’abakobwa, ati “N’aha ku Gasave barimo n’abana b’abakobwa barimo baturuka iriya bakaza kumanywa y’ihangu.”

Aba babyeyi bavuga kandi ko ikibabaje ari uko aba banyeshuri baba barimo ab’ibitsina byombi ku buryo iyo bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge barenzaho gusambana.

Undi mubyeyi ati “Barasambana, bararwana, hari n’abo batahana babateruye rwose bakabajyana iwabo.”

Aba baturage bavuga ko aba banyeshuri bananywa inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi bizwiho kuyayura ubwonko nka cole ndetse na tuneur, bakaba bafite impungenge ko bazageza aho bagakora n’ibindi bikorwa by’urugomo bishobora kuzahungabanya umutekano wabo.

Basaba ko niba ibigo by’amashuri bigamo byarananiwe guca kuri aba bana izi ngeso mbi, inzego z’umutekano zari zikwiye kugira icyo zikora, zikaba zashyira uburinzi aha hakorerwa izi ngeso mbi.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 11

  1. Nukuri leta nigire icyo ikora kuricyo kibazo mumaguru mashya Kandi umuyobozi bwibanze buraho bukwiye kubikurikirana byihuse kuko icyo kibazo bwagakwiye kuba bwaragishakiye umuti mbere nakare🤗🤗👐👐

  2. Murindwa says:

    Yewe,abana b’ubu bo uretse Imana yo nyine izagira icyo ikora Naho ubundi rwose uRwanda rufite ingorane.Kandi byose byavuye muguha uburenganzira abana burenze ubucyenewe.

  3. Ntirenganya Alfred says:

    Ariko njye sinumva ibi kbsa ntabayobozi bamashuri c bagira kuburyo babahugura cyangwa bakabagenzura abananirana bakabirukana kuri icyo kigo

    • Yewe, ibyo bireze hose!!! Ko nta mwana ugomba gukorwaho se NGO ni uburenganzira bwabo😂😀😃😀😃 ngaho Leta nirebe ubwo burenganzira baha abana n’ingaruka biri guteza ku myitwarire yabo bana.

      Ibi biraturenga nkatwe barezi twirirwana nabo bana kuko ibyo bigaragara mu gasozi twebwe ntawukivuga.

  4. Haguminshuti Jotham says:

    Abana bahawe uburengazira burenze ubukenewe nakatraza kazaza ibi s’igitangaza

  5. NIYONZIMA says:

    Igihe cyose iyo hariho umuco wo kudahana abana bahinduka ibyigenge.
    Nibasubizeho akanyafu n’igitsure mu burezi. Aha bana ndabazi narabigishije bakeneye uburere bw’umwihariko. Ababyeyi, abarimu na Leta bafate ingamba. Bariya bana bahabwe umurongo kuko urubyiruko nibo Rwanda rwejo!

  6. Rwose natwe tururubyiruko ntago dushyigikiye ayo mahano Kandi iyonatwe twiga murubwo buryo ntacyo twarikuzimarira so staff yikigo ndetse nubuyobozi nabafasha myumvire nibegera abobana rwose biteye isoni kabisa

  7. Irakiza mfitumukiza says:

    N ukuri nange ndababaye cyane

  8. Birakomeye cyane twebwe ban turiteza ingaruka zejo hazaza hacu tugendeye mubigare byabagenzi bacu ikindi abana babakobwa bagabanye kwifuza ibyo badafite nabyo nikimwe mubibashuka ahubwo baharanire kubabakijyeza kuribyo badafite mwabakobwamwe bajyenzi bajye mureke ubuyobe mutazicuza impamvu mwitekerezeho mwihe agaciro karagwa nikinyabupfura nokwiyubaha ataribyo niyo bafata imyanzuro ubwanyu mutayifatiye ntacyo byaba binamaze mugihe uriguhungishwa ikibi Kandi wowe ugitekereza kuba wajyikora Kandi ukarenga Koko ukagikora akanya uha izojyesombi kahe gusenga ☝️🙏

    • Birakomeye cyane twebwe ban turiteza ingaruka zejo hazaza hacu tugendeye mubigare byabagenzi bacu ikindi abana babakobwa bagabanye kwifuza ibyo badafite nabyo nikimwe mubibashuka ahubwo baharanire kubabakijyeza kuribyo badafite mwabakobwamwe bajyenzi bajye mureke ubuyobe mutazicuza impamvu mwitekerezeho mwihe agaciro karagwa nikinyabupfura nokwiyubaha ataribyo niyo bafata imyanzuro ubwanyu mutayifatiye ntacyo byaba binamaze mugihe uriguhungishwa ikibi Kandi wowe ugitekereza kuba wajyikora Kandi ukarenga Koko ukagikora akanya uha izojyesombi kahe gusenga ☝️🙏

  9. joseph says:

    Ibi byose ni ingaruka z’uko abana babaye indakorwaho , ku bwanjye buri mubyeyi akwiye kujya afata ikinyafu ku gihe cyacu ibi ntabwo nigeze mbibona ahubwo mbibonye ubu

    Murakoze

Leave a Reply to NIYITANGA Samuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru