Gasabo: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitemewe zirimo ikinyabutabire kica

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatahuye uruganda ruherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, rukora inzoga zitemewe zirimo ikinyabutabire cya Ethanol.

Uru ruganda rwatahuwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti (RFDA), ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 26 Ukwakira.

Izindi Nkuru

Polisi kandi yahise ita muri yombi nyiri uru ruganda witwa Ngabonziza Geoffrey na Sinaribonye Vedaste ukekwaho kuba yakwirakwizaga izi nzoga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafatanye aba bantu litiro zirenga 3 500 z’inzoga zitwa Huguka hamwe na litiro zigera ku 1000 z’inzoga z’Agasusuruko, zari mu iduka rya Ngabonziza riherereye Nyabugogo no ku ruganda ruri mu Murenge wa Jabana aho mu iduka rya Nyabugogo gusa hafatiwemo litiro 1590 za Huguka na litiro 904 z’Agasusuruko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu Ngabonziza atari afite icyangombwa kimwemerera gukora izo nzoga cyaba ari icya RSB cyangwa icya RFDA.

Yagize ati “Byagaragaye ko yatangiye gukora inzoga z’inkorano zirimo ikinyabutabire cya Ethanol mu mwaka wa 2020.”

Inzoga zose zafashwe, zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, abantu bane bo mu Kagari ka Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano yarimo ikinyabutabire cya Ethanol nk’icyabaga kiri mu zakorwaga n’uru ruganda rwatahuwe na Polisi.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru