Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye Minisitiri w’Intebe wafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame yongeye guhamagazwa n’urukiko

radiotv10by radiotv10
29/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwabaye Minisitiri w’Intebe wafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame yongeye guhamagazwa n’urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umwaka umwe afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, yongeye guhamagazwa n’urukiko ku mpamvu zifitanye isano n’icyaha yari yarahamijwe.

Dr Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akanagira imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni zigera muri 890 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwahamije uyu munyapolitiki icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rwari rwanamusabye kwishyura imyenda abereyemo abantu zigera muri Miliyari 1,5 Frw.

Dr Pierre Damien watawe muri yombi tariki 03 Nyakanga 2020, yaje gufungurwa tariki 14 Ukwakira 2021 ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse ageze hanze amushimira byimazeyo ku bw’izi mbabazi.

Dr Damien afungurwa, yasabwe kwishyura abo yari abereyemo imyenda yose ari na bo bari batumye afungwa barimo abo yigeze guha sheki zitazigamiye.

Amakuru ahari ubu, dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko Dr Pierre Damien yongeye guhamagazwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kubera ikirego cyatanzwe n’umwe mu bo yagombaga kwishyura ariko ntamwishyure.

Uwagombaga kwishyurwa na Dr Damien miliyoni 3,2 Frw, yiyambaje ubutabera nyuma yuko yanze kumwishyura ndetse ntagaragaze n’ubushake bwo kuzamwishyura.

Uyu wiyambaje Urukiko, asaba ko yishyurwa amafaranga ye ndetse n’ay’ubukererwe n’inyungu zayo n’indishyi z’akababaro.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamaze kwakira ikirego cy’uyu wishyuza Dr Pierre Damien mu rubanza mbonezamubano, rwamaze no kugena itariki ruzaburanishirizwaho, aho ruzaburanishwa mu cyumweru gitaha, tariki 02 Ugushyingo 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Gasabo: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitemewe zirimo ikinyabutabire kica

Next Post

Mu rubanza rwa Prince Kid habaye ikintu kitari kitezwe

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu rubanza rwa Prince Kid habaye ikintu kitari kitezwe

Mu rubanza rwa Prince Kid habaye ikintu kitari kitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.