Gasogi itorohewe itsinzwe na Police FC, Kiyovu itsikirira i Bugesera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino y’umunsi wa 11 wa Shampiyona, Police FC yari yakiriye Gasogi United, iyitsinze 3-2 mu gihe Kiyovu Sports yanganyije na Bugesera FC 1-1.

Umukino wa Gasogi watangiye ku isaha ya Sa 15:00’ Police niyo yahabwaga amahirwe yo kubona amanota atatu.

Izindi Nkuru

Ku munota wa 42’ Nsengiyumva Mustapha yatsinze igitego nyuma yo gucenga ba myugariro ba Police FC.

Igice cya mbere cyarangiye Gasogi iri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 48’ Nsengiyumva Mustapha yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya Gasogi bitangira kuba bibi muri iyi kipe.

Ku munota wa 56’ Muhadjiri Hakizimana yatsindiye Police FC igitego cyo kwishyura nyuma y’ikosa yari akorewe maze agahabwa Kufura yateye neza umupira wijyanamo.

Ku munota 60’ nyuma y’uko Gasogi United imaze kwishyurwa igitego kimwem abakinnyi ba Gasogi batangiye gukina bugarira mu gihe Police FC yakomeje kubakoresha amakosa menshi.

Ku munota wa 77’ Nshuti Dominique yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC maze amakipe yose anganya 2-2.

Nyuma y’uko aya makipe yose anganyije yatangiye kwatakana buri imwe yose yataka izamu ry’indi.

Ku munota wa 84’ Faustin Usengimana yatsinze igitego cya gatatu cya Police FC umukino urangira Police itsize Police 3-2.

Undi mukino Kiyuvu SC yanganyije na Bugesera FC 1-1, igitego Kiyovu cyabonetse ku munota wa 68′ gitsinzwe na Ndayishimiye Thierry kiza kwishyurwa na Junior Didier ku munota wa 74’.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru