Monday, March 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Gasogi United yabuze kuri Sitade mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona wari kuyihuza na Rayon Sports; ihita iterwa mpaga y’ibitego 3-0, inacibwa amande ya 2 000 000 Frw.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026 ubwo iyi kipe ya Gasogi United yagombaga guhura na Rayon Sports kuri Sitade Amahoro ku isaha ya saa yine z’ijoro (22:00’).

Kubura kw’iyi kipe byari byatangiye kuvugwa mu masaha ya kare, aho amakuru avuga ko Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yari yabujije abakinnyi kutitabira uyu mukino.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamiramo (Pele Stadium), uza kwimurirwa kuri Sitade Amahoro, aho wagombaga gukinwa nyuma y’umukino wari wabanje wa CAF Champions League wahuje ikipe ya Al-Hilal na RS Berkane.

Uyu mushoramari akaba na nyiri iyi kipe KNC avuga ko itamenyesherejwe ku gihe, bityo ko ari yo mpamvu batagombaga gukina uyu mukino.

Ubwo isaha uyu mukino wagombaga gutangiriraho yageraga, ikarengaho iminota yateganyijwe, iyi kipe ya Gasogi United yatewe mpaga, ndetse ikazanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw nk’uko biteganywa n’itegeko.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze icyemezo cyo gutera mpaga Gasogi United gishingiye ku mategeko, ashimangira ko iyi kipe yamenyeshejwe iby’uyu mukino mu buryo busanzwe.

Yagize ati “Itegeko riteganya ko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga, ikanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw. Ntabwo tubereyeho kwica amategeko ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.”

Mbere yuko uyu mukino uba, KNC yari yatangaje ubutumwa ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo kuko batabikoze ntawundi wabibakorera.

Yagize ati “Nudaharanira uburenganzira bwawe, ntawundi uzabuharanira. Hagarara ku ijambo ryawe, kabone nubwo byatuma wibura.”

Na nyuma y’uku guterwa mpaga kw’ikipe ye kandi, KNC na bwo yongeye kugaragaza ko ibya bakoze byari bikwiye, mu butumwa yageneye aakunzi ba Gasogi.

Yagize ati “Uburenganzira bwacu bushingiye ku mategeko, kandi ntihabayeho kurivogera nubwo bakunze kuryirengagiza.”

KNC yakomeje avuga ko bagomba guharanira ko ububasha butandukanywa no kuba ibintu bigomba kunyura mu mucyo.

Ati “Uyu munsi ni intangiriro y’urugendo rwacu mu by’amategeko rwo gukemura akarengane gakorerwa ikipe yacu. Iki gikorwa kirenze umuryango wacu; ni ukwiyemeza gukomeza icyiza.”

KNC yaboneyeho gusaba abakunzi b’iyi kipe ya Gasogi, gukomeza kuba inyuma y’iyi kipe yabo mu rugendo rwo gusaba kurenganurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =

Previous Post

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Related Posts

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

by radiotv10
22/03/2026
0

Amakipe atatu muri ane agomba gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka mu bagabo no mu bagore yamenyekanye, hasigara ikipe imwe...

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

by radiotv10
20/03/2026
0

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Serge Branco, yanenze Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, avuga ko abona akorera mu...

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

by radiotv10
18/03/2026
0

Nyuma y'amezi abiri yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025 cyabereye muri Morocco, ikipe y'Igihugu ya Senegal yacyambuwe gihabwa iya Morocco...

Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura FIFA Series

Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura FIFA Series

by radiotv10
17/03/2026
0

Ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku kwerekana umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda,...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

by radiotv10
16/03/2026
0

Umunyamakuru Leonidas Ndayisaba uzwi mu biganiro bya Siporo akaba umwe mu bafite uburambe mu mwuga w'itangazamakuru, yerecyeje kuri RADIOTV10 mu...

IZIHERUKA

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo
FOOTBALL

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
23/03/2026
0

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

22/03/2026
Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

22/03/2026
Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

22/03/2026
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

21/03/2026
Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

21/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.