• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
21/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi wo kuba umusemburo w’impinduka nziza u Rwanda rwifuza kugeraho.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yitabiraga inama nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umugore, umusingi w’umuryango.”

Mu ijambo rye atangiza iyi nama, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibaye mu gihe isi ikomeje kugarizwa n’ibibazo, byiganjemo iby’umutekano muke n’izindi mpinduka zitandukanye n’izo mu bihe byashize.

Yagize ati: “Inama y’uyu munsi ije mu gihe gikomeye ariko kandi gikwiriye, kandi gifite icyo kitwibutsa. Turi mu gihe isi irimo impinduka nyinshi, aho imibanire n’imikoranire mpuzamahanga bigenda bihinduka, ibibazo by’umutekano bikiyongera mu bice bimwe na bimwe by’isi, hakiyongeraho n’imyumvire mishya igira ingaruka ku muryango n’indangagaciro ziwugize.”

Icyakora, yagaragaje ko nubwo isi iri guhura n’ibyo bibazo byose, u Rwanda rukomeje gutera imbere, anasaba abagore kugira uruhare muri urwo rugendo.

Yagize ati: “Ni igihe kandi u Rwanda rukomeje gutera imbere no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Ibi biradusaba kongera gutekereza ku ruhare rwacu nka ba mutima w’urugo mu kubaka umuryango uhamye, kuko iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango, kandi umugore akaba inkingi ikomeye iwubaka ikanawukomeza.”

Madamu Jeannette Kagame yongeye gushimangira ko amahitamo u Rwanda rwakoze ashingiye ku isano y’Ubunyarwanda Abanyarwanda bafitanye.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakoze amahitamo akomeye. Icyo nifuza kwibandaho uyu munsi ni ukubaka ubumwe, ni ukuba umwe, twese duhujwe n’isano y’Ubunyarwanda. Ubunyarwanda si ijambo gusa risobanura iyo sano, ahubwo ni intekerezo, imyitwarire n’imibanire bishingiye ku ndangagaciro z’umuco wacu n’ururimi rwacu.

Ubunyarwanda buravukanwa, ariko cyane cyane buratozwa. Aha ni ho dufite inshingano zikomeye nk’ababyeyi bahekeye u Rwanda. Ni gute dutoza abato indangagaciro z’ingenzi, tukagira imiryango yubakitse neza, kandi tukabihuza n’iterambere ryacu n’inshingano zindi?”

Aha ni ho yahereye asaba ababyeyi kuzirikana inshingano bafite zo guha abana uburere bwiza bushingiye ku muco nyarwanda.

Yagize ati: “Umwana utaratojwe indangagaciro zo gukunda igihugu, kubaha, ubumwe, ubufatanye, ubupfura, kwihesha agaciro no kwirinda kirazira n’ibindi, iyo atangiye guhura n’imico y’ahandi adafite ibyo asanganywe yatojwe, yakira ibyo ahuye na byo byose akabitwara uko biri, ntamenye gutandukanya icyiza n’ikibi.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye abanyamuryango bibumbiye mu Rugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi gukomeza gushyira imbaraga mu kuba umusemburo w’impinduka nziza u Rwanda rwifuza kugeraho.

Yagize ati: “Nk’abagize Urugaga rw’Abagore, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze, mu myumvire n’imikorere bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Gukunda no kurinda u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi, kuko nta wundi uzabidukorera. Nta cyo igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera n’ubuyobozi bw’igihugu buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu.”

Iyi nama nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 2, barimo abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye z’uyu muryango.

Madamu Jeannette Kagame yakirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango usanzwe ari na Visi Perezida wa FPR-Inkotanyo
Hakozwe inama nkuru ya 6 y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yabahaye umukoro

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 16 =

Previous Post

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Next Post

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.