Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatete uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yahuye n’uw’u Burundi

radiotv10by radiotv10
29/03/2022
in MU RWANDA
0
Gatete uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yahuye n’uw’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abasaderi Claver Gatete washyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu muryango, yanabonanye n’uhagarariye u Burundi muri uyu muryango baganira ku mubano w’Ibihugu byabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi Claver Gatete amaze gushyikiriza izi mpapuro Umunyamabanga Mukuru wa UN, yavuze ko azakomeza guteza imbere imikoranire y’uyu Muryango n’u Rwanda.

Yaboneyeho kongera “gushimira Perezida Paul Kagame ku mahirwe yo guhagararira u Rwanda nka Amasaderi muri UN.”

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri UN, byatangaje kandi ko Ambasaderi Claver Gatete yanabonanye n’uharariye u Burundi muri uyu muryango, Maniratanga Zéphyrin.

Ambasade y’u Rwanda muri UN, ivuga ko Ambasaderi Claver Gatete wahuye na Maniratanga Zéphyrin “baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi.”

Ambasaderi Gatete kandi yanabonanye n’Uhagarariye Jamaica muri UN, Brian C.M. Wallace, na we baganira ku mikoranire y’Ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo na Siporo.

Ambasaderi Claver Gatete ashyikiriye Umunyamabanga Mukuru wa UN, izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu uyu muryango nyuma y’amezi abiri ahawe izi nshingano.

Tariki 31 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahinduriye inshingano bamwe mu bayobozi ubwo yagiraga Claver Gatete Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye asimburwa na Dr Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yemeje Gatete Claver nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho yasimbuye kuri uyu mwanya Ambasaderi Valentine Rugwabiza na we wahise ahabwa inshingano nshya n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza yahawe inshingano zo kuyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique bwiswe MINUSCA.

Amb. Gatete yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa UN impapuro zo guhagararira u Rwanda muri uyu muryangi
Yanahuye kandi n’uhagarariye Jamaica muri UN

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

DRC: M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC mu gitero karundura yazigabyeho

Next Post

U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC

U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.