Gatete uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yahuye n’uw’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasaderi Claver Gatete washyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu muryango, yanabonanye n’uhagarariye u Burundi muri uyu muryango baganira ku mubano w’Ibihugu byabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.

Izindi Nkuru

Ambasaderi Claver Gatete amaze gushyikiriza izi mpapuro Umunyamabanga Mukuru wa UN, yavuze ko azakomeza guteza imbere imikoranire y’uyu Muryango n’u Rwanda.

Yaboneyeho kongera “gushimira Perezida Paul Kagame ku mahirwe yo guhagararira u Rwanda nka Amasaderi muri UN.”

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri UN, byatangaje kandi ko Ambasaderi Claver Gatete yanabonanye n’uharariye u Burundi muri uyu muryango, Maniratanga Zéphyrin.

Ambasade y’u Rwanda muri UN, ivuga ko Ambasaderi Claver Gatete wahuye na Maniratanga Zéphyrin “baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi.”

Ambasaderi Gatete kandi yanabonanye n’Uhagarariye Jamaica muri UN, Brian C.M. Wallace, na we baganira ku mikoranire y’Ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo na Siporo.

Ambasaderi Claver Gatete ashyikiriye Umunyamabanga Mukuru wa UN, izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu uyu muryango nyuma y’amezi abiri ahawe izi nshingano.

Tariki 31 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahinduriye inshingano bamwe mu bayobozi ubwo yagiraga Claver Gatete Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye asimburwa na Dr Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yemeje Gatete Claver nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho yasimbuye kuri uyu mwanya Ambasaderi Valentine Rugwabiza na we wahise ahabwa inshingano nshya n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza yahawe inshingano zo kuyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique bwiswe MINUSCA.

Amb. Gatete yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa UN impapuro zo guhagararira u Rwanda muri uyu muryangi
Yanahuye kandi n’uhagarariye Jamaica muri UN

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru