Mu karere ka Gatsibo hari abaturage bashinja ubuyobozi bw’akarere kuba nyirabayazana wo kwamburwa amafaranga bakoreye ubwo hubakwaga ikigo nderabuzima cya Ngarama muri aka karere.
Ikigo nderabuzima cya Ngarama giherereye mu karere ka Gatsibo nicyo bamwe muvuganye n’umunyamakuru wa RadioTV10 bagaragaza ko amafaranga bambuwe yakomokaga ku mirimo bakoze ubwo cyubakwaga mu mwaka wa 2015.
Aba bashinja ubuyobozi bw’akarere kuba aribwo bwabaye intandaro yo kugirango Rwiyemezamirimo wabakoreshaga abambure amafaranga bari bamaze gukorera.
Uwitwa Barikeka Zacharie yagize ati”byageze n’igihe tubigeza ku nzego nkuru z’igihugu yewe twanabigejeje mu biro by’umukuru w’igihugu ariko kugeza n’ubu turacyategereje gusa nta cyizere dufite kuko hashize igihe kinini kandi ubona akarere kabihunga nyamara ariko kakabaye katuvuganira”
Undi mugore nawe wahakoze yagize ati”kuva mu mwaka wa 2015 twishyuza ariko twabuze uwaturenganura twahakoze tugirango dutunge imiryango yacu ariko turamburwa! nk’abanyamakuru mutuvuganire rwose”
Ibyo aba baturage bavuga birashimangirwa na Niyigena Eraste wakoreshaga aba baturage kuko company ye yitwa COTRAP niyo yari ifite isoko ryo kubaka iri vuriro avuga ko kutishyura aba baturage byatewe n’uko akarere kasheshe amasezerano bari bafitanye nyuma ngo ntikanamwishyura ibikorwa yari amaze gukora mu gihe kingana n’umwaka wari ushize bakora
Ati”akenshi iyo ibintu nk’ibyo bibaye abagira ingaruka ni bariya baturage tuba twarakoresheje n’ubwo natwe bitadusiga kuko bampagaritse bafite hafi miliyoni zisaga 160 bataranyishyura ukongeraho n’ibikoresho byanjye bahise bakoresha gusa ubu urubanza ruri mu rukiko rw’ubucuruzi”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko akarere ntakibazo gafitanye n’uwari wese wagize uruhare mu kubaka iki kigo nderabuzima.
Gasana Richard ukayobora yagize ati” icyo kibazo turakizi ariko nk’akarere nta muntu n’umwe dufitiye ideni wubatse hariya gusa icyo tuzi n’uko twaje gusesa amasezerano na rwiyemezamirimo kubera ibyo atari yubahirije turabarana dusanga ntacyo atugomba natwe ntacyo tumugomba ubwo rero abo baturage niwe bagomba gukurikirana kandi amakuru dufite n’uko bamwe banabitangiye”
Kugeza ubu aba baturage ndetse n’uyu rwiyemezamirimo bavuga ko bishyuza akarere ka Gatsibo amafaranga akabakaba miliyoni 280
Inkuru ya Pacifique Ntakirutimana/RadioTV10