#AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Cameron yatewe mpaga imbere ya South Sudan

Ikipe y’igihugu ya Cameron yatewe mpaga mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Basketball kiri kubera mu Rwanda kuva kuwa kabiri tariki 25 Kanama kuzageza kuwa 5 Nzeri 2021.

Mu itangazo mpamo ryashyizwe hanze n’abashinzwe gukurikirana imigendekere myiza y’iri rushanwa bavuga ko ikipe y’igihugu ya Cameron itubahirije ibijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Itegeko rigendanye n’aya makosa avuga ko ikipe itubahirije ubwirinzi mu bakinnyi bayo iterwa mpaga bityo ikipe bagombaga guhangana igatwara umukino n’amanota 20-0.

Image

Itangazo rihana Cameron

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts