Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko amakimbirane mu miryango bakomeje guhura na yo yabagizeho ingaruka mu mitekerereze ku buryo bamwe muri bo bagerageje kwiyahura.
Ibi babitangaje mu gihe umuryango Mvura Nkuvure ukomeje kubigisha kubana neza mu mahoro no gukemura amakimbirane mu buryo bwubaka, nubwo ugaragaza ko hakiri ibibazo byinshi mu miryango.
Mu buhamya butangwa n’abaturage bo mu Murenge wa Gatsibo, bagaragaza ko ihohotera n’amakimbirane mu ngo byabateje ibibazo bikomeye birimo agahinda gakabije, kwiheba ndetse bamwe bagerageza kwiyahura.
Umwe mu baturage yagize ati:”Amakimbirane yo mu rugo atuma umuntu ahora mu gahinda, bamwe muri twe byatugejeje aho tugerageza kwiyahura kubera ibibazo byo mu muryango. “
Umuryango Mvura Nkuvure uvuga ko amakimbirane mu ngo mu bice by’icyaro akomeje kwiyongera, bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe ndetse no ku mibereho y’abaturage.
Ndikubwimana Sauteur, umuyobozi wa Mvura Nkuvure mu Ntara y’Amajyaruguru, aragira ati ”Hari imiryango iba igeze kure mu makimbirane ku buryo tuyigisha kubana neza, tukayiganiriza ndetse bamwe tukabasezeranya kugira ngo bongere kubana mu mahoro“.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsibo na bwo buremera ko amakimbirane mu ngo akomeje gufata indi ntera cyane mu bice by’icyaro, ariko bukavuga ko hari ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo aragira ati:“Amakimbirane mu ngo aracyari ikibazo gikomeye muri ibi bice by’icyaro, ariko dukoresha inshuti z’umuryango n’izindi nzego kugira ngo dufashe abaturage gukemura ibibazo no kubanisha neza.”
Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 igaragaza ko Akarere ka Gatsibo gafite abaturage barenga 551,164, aho abenshi batuye mu cyaro, bikaba ari na ho amakimbirane mu miryango n’ibibazo by’ubukene bikomeje kugaragara cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bwagaragaje ko amakimbirane mu miryango yagabanutse ugereranyije n’imyaka yabanje, aho mu 2018 yari 60.7% mu gihe mu 2019 yari 70.39%.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na yo yagaragaje ko mu mwaka wa 2019 abagabo 49 bishe abagore babo, mu gihe abagore 14 bishe abagabo babo, bigaragaza uburemere bw’iki kibazo.


NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10








