Mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 63 y’amavuko wafashwe n’umugore we ari gusambanya umwuzukuru wabo w’imyaka umunani.
Umugore w’uyu musaza wahise ashyikirizwa Polisi, avuga ko ari we wifatiye uyu mugabo we ari guseseka igitsina cye mu cy’uwo mwuzukuru wabo.
Uyu mugore yatangaje ko uyu mugabo we yakoze aya mahano ubwo bari baryamye ubundi uyu musaza akabaca inyuma akajya ku ruhande rwari ruryamyeho umwuzukuru wabo ubundi akamusambanya.
Avuga ko ubwo ibi byabaga, yahise asaba umwana wari uraho gucana itara, ati “Acanye itara nsanga uwo musaza akari inyuma arimo aragatsindagiramo ibintu bye.”
Uyu mubyeyi avuga ko yahise afata ikibando agakubira uyu mugabo we wari uri gukora amahano ariko akumva ko bitagomba kurangirira aho. Ati “Mpita mvuga ngo sinareka kubibwira abantu.”
Yavuze ko uyu mugabo we yatangiye kwiyenza kare kuko yaje mu masaha y’umugoroba ashaka kurwana, ariko akamuhunga akajya kurarana n’abana mu ruganiriro yiryamira mu ntebe.
Ati “Noneho aza gukingura urugi akoresheje imigeri ariko naramwumvaga ni uko arakabakaba asanga aho abana baryamye aryama inyuma y’ako kana agakuramo imyenda n’ikariso noneho na we avanamo ibintu bye.”
Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, umugabo w’imyaka 59 wo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, na we yajyanywe mu nzego z’ubutabera akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 14 y’amavuko.
RADIOTV10