Igisirikare cya Israel cyabwiye abaturage bose batuye mu majyaruguru y’umujyi wa Gaza, kwimuka bakajya mu majyepfo yawo, kuko intambara izakomeza kuhasatira, mu gihe Hamas yo ivuga ko ibi ari iturufu yo kugira ngo uyu mutwe wemere ibisabwa na Israel.
Impapuro zakwirakwijwe n’indege muri uyu mujyi, zisaba abaturage bo mu mujyi wa Gaza kuva mu gace kiswe ak’intambara yatangiye gusatira agace kari gasigaye gatekanye muri uyu mujyi.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko uhangayikishijwe cyane n’ayo mabwiriza yo kwimuka yahawe abaturage ku nshuro ya kabiri abaturage basabwa kwimuka kuva intambara yatangira mu mujyi wa Gaza.
Umuyobozi mukuru wa Hamas, Hossam Badran, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ibyo Israel iri gukora birimo no kwimura abantu bigamije kubotsaho igitutu ngo bemere ibyo yasabye, birimo guhererekanya imfungwa z’intambara, no kureka igisirikare cya Israel kigakomeza ibikorwa byacyo muri Gaza kugeza bageze ku cyo bashaka, kugira ngo yemere guhagarika intambara.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yashimangiye ko azayoboka inzira y’ibiganiro mu gihe cyose ibyo yasabye Hamas bizashyirwa mu bikorwa.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10