Wednesday, September 11, 2024

Gen. Kabarebe yagaragaje ikintu gikomeye cyabaho igihe muri RDF habamo nk’ibiherutse by’Abakono

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ko mu gisirikare haramutse hagezemo ibyo kwironda nk’ibiherutse kuba by’ “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono”, bishobora kuvamo ikintu gikomeye cyanageza ku gusenya Igihugu, bityo ko bikwiye kurandurwa bikigaragara.

General James Kabarebe yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Umuryango RPF-Inkotanyi yateraniye ku Ngoro y’uyu Muryango i Rusororo.

Iyi nama yateraniyemo Abanyamuryango 800 ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya Politiki n’abandi bayobozi mu Nzego Nkuru za Leta n’iz’abikorera, yibanze ku gusigasira no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarawanda nk’ihame shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.

Ni inama ibaye nyuma y’iminsi micye Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganye ibirori byiswe “iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabaye tariki 09 Nyakanga mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Muri iyi Nama Nyunguranabitekerezo ya RPF-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, hongeye kwamaganwa igikorwa nk’iki kidataranga urugero rwiza mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo, gishobora kuba imbarutso yo gusubiza Abanyarwanda mu macakubiri.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko igikorwa nka kiriya kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje kuko ikintu cyose gitangira ni ruto ni ruto, kikarangira kitagifite igaruriro.

Yavuze ko nka RPF icyatumye igera ku ntego yayo yo kubohora u Rwanda no kuruteza imbere, ari uko itigeze yihanganira na rimwe ibikorwa nk’ibi kabone nubwo byatangira abantu babibona nk’ibyoroheje.

Ati “Mu mikorere yayo ntabwo yigeraga yihanganira ikintu cyitwa imico mibi, ikintu cyitwa ‘negative tendance’ [igifite intego mbi] cyangwa ikigaragara ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare, ikakirandura. Negative tendance iyo uyihoreye, ukayirera ukayorora igakura, igera igihe udashobora kuyihagarika.”

Yavuze ko n’ibi by’Abakono, iyo abantu babyirengagiza, byari kuba urugero rubi ku buryo hari abandi bari kuzabyuriraho bagatangira kwivangura.

Ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”

Yakomeje avuga ko uko byakomeza gukura gutya, byanagera mu nzego zisanzwe zifatiye runini ubuzima bw’Igihugu, ku buryo byagira ingaruka ziremereye.

Ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”

General James Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukura isomo mu ngaruka z’amacakubiri yabaye mu Rwanda yatumye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zicwa, bityo ko nta muntu ukwiye gukinisha ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Icyafasha u Rwanda ni ikintu kimwe kandi cyoroshye, ni ubumwe bwacu, ni cyo kizaduteza imbere, kandi n’aho tugeze ni rya janisha ry’ubumwe MINIBUMWE yavuze, nta kindi.”

Hagaragajwe ko ihame ry’ubumwe ridakwiye kuzamo igitotsi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist