Hari Ibihugu bya Afurika byakuriye inzira ku murima u Burayi ku gishyigikiwe n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, byatsembeye u Burayi ko bidashobora kwakira abimukira bagiye muri uyu Mugabane, ngo kuko bitawurusha ubushobozi, ndetse ko udakwiye kwihunza inshingano zo gufasha abo bimukira baje bawugana.

Byavugiwe mu nama yabaye kuri iki Cyumweru, i Roma mu Butaliyani ahabereye inama y’umunsi umwe yahurije hamwe abayobozi b’inzego za Leta baturutse mu Bihugu 20, Imiryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hagamijwe kwigira hamwe ikibazo cy’abimukira bakomeje kugwa mu Nyanja ya Mediterrane bagerageza kwambuka bajya ku Mugabane w’u Burayi mu buryo butemewe n’amategeko.

Izindi Nkuru

Umugabane wa Afurika wari uhagarariwe muri iyo nama na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Perezida wa Tunisia, Kaies Saied, Minisitiri w’Intebe wa Nigeria, Ouhoumoudou Mahamadou, na Minisitiri w’Intebe wa Misiri, Mostafa Madbouly.

Bimwe muri ibi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byari biteraniye muri iyi nama, byakuriye inzira ku murima u Burayi ko bitazemera ko uwo Mugabane ubyoherezamo abimukira bimwe amerekezo I Burayi ngo bibacumbikire.

Kaies Saied yavuze ko Tunisia itazigera yemerera Ibihugu by’I Burayi kuyoherezamo abimukira babyinjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, anavuga ko Tunisia itazigera iba inzira y’abayinyuramo mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuva uyu mwaka watangira habarwa abimukira basaga 1 900 bapfuye cyangwa bakaburirwa irengero mu Nyanja ya Mediterrane barimo bagerageza kwambuka inyanja bajya mu bihugu by’I Burayi mu buryo butemewe n’amategeko, ibihita bituma imibare y’abapfuye muri ubwo buryo cyangwa bakaburirwa irengero kuva mu mwaka wa 2014 basaga 27 675, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira. Abasaga 483, bapfiriye muri Africa uyu mwaka wa 2023.

Ibi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byatsembeye u Burayi ko bitazakira abimukira bahungiye kuri uyu mugabane, mu gihe u Rwanda rwo rwanamaze kugira amasezerano n’u Bwongereza yo kohereza abimukira binjiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni amasezerano yakomeje guhura na birantega, aho bamwe muri abo bimukira ndetse n’imiryango mpuzamahanga, biyambaje inkiko basaba ko aya masezerano atashyirwa mu bikorwa.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru