Ghana: Iby’Umuminisitiri basanze yarahishe umurundo w’amafaranga iwe mu rugo byafashe indi ntera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko abaturage muri Ghana biraye mu mihanda bamagana Minisitiri uherutse gusanganwa akayabo k’amafaranga iwe mu rugo yarayahishe, ubu Perezida w’iki Gihugu yamaze kwemeza ubwegure bwe.

Perezida wa Ghana, Nana Addo Akufo-Addo yemeye ubwegure bwa Minisitiri Ushinzwe Amazi Isuku n’Isukuru Cecilia Abena Dapaah, nyuma y’imyigaragambyo abaturage baherutse gukora, ubwo havumburwaga ko uyu Muminisitiri yabitse amafaranga menshi iwe mu rugo ruherere mu murwa mukuru wa Accra.

Izindi Nkuru

Aya makuru yamenyekanye ubwo aya mafaranga yari yibwe, akaza gutanga ikirego, ashinja abakozi be babiri b’iwe mu rugo ko ari bo bamwibye arenga miliyoni imwe y’amadolari, ibihumbi 300 by’ama-Euro ndetse na miliyoni nyinshi z’amasederi yo muri Ghana, ndetse n’ibintu bimwe na bimwe yari atunze iwe mu rugo.

Aya makuru akimara kumenyekana, byateje imvururu muri Ghana, aho benshi bibazaga uburyo Minisitiri ashobora gutunga amafaranga angana atyo mu rugo rwe.

Abadepite bakaba basabye ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru