Ibyo kumenya mbere y’amasaha macye ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Harabura amasaha macye ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro binyuranye birimo icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icy’abasoza ayisumbuye. Hamenyekanye ahazatangirizwa ibi bizamini ku rwego rw’Igihugu, ndetse n’imibare y’abanyeshuri bazakora ibi bizamini.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, abanyeshuri baratangira ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange kizwi nka Tronc Commun, n’ibisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level).

Izindi Nkuru

Biteganyijwe ko ibi bizamini bizatangizwa ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Charles KARAKYE, mu Rwunge rw’Amashuri rwa (Groupe Scolaire) rwa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange, ni 131 535, barimo abahungu 58 005 n’abakobwa 73 530.

Ni mu gihe abagiye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ari 48 674, barimo abahungu 21 307, n’ abakobwa 27 367.

Abagiye gukora ibizamini bisoza amashuri nderabarezi, TTC ni abanyeshuri 3 994, bagizwe n’abahungu 1 708, mu gihe abakobwa ari 2 286.

Abagiye gukora ibizamini bisoza amashuri y’ubumenyi ngiro, bose hamwe ni 28 196 bagizwe n’abahungu 15 229, n’abakobwa 12 967.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’amashuri n’Ibizamini NESA, kivuga ko abafite ubumuga bagiye gukora ibizamini muri ibyo byiciro byose, ari abanyeshuri 1 203, bagizwe n’abakobwa 562, n’abahungu 641.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru