Igitegereje abatahana abakobwa bicuruza: Gisupusupu agarukanye impanuro ku bazongwa n’umubiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu benshi bibazaga ibyo ahugiyemo, yagarukanye indirimbo yise ‘Taha’ ishushanya akaga gashobora kuba ku bagabo batahana abakobwa bicuruza.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga, yajyanye hanze n’amashusho yayo, aho itangira umugabo ari mu buriri yinginga umukobwa yari yatahanye ngo atahe, ariko undi yamubereye ibamba.

Izindi Nkuru

Igisupusupu atangira aririmba agira ati “Ese ngukorere iki ngo utahe ko uzi ko mfite umugore wanjye? Ibaze nk’ubu aje akagusanga hano!”

Muri aya mashusho, umugabo aba yinginga uwo mukobwa byamushobeye, ariko umukobwa na we yamutsembeye ahubwo agakomeza kwiryamira.

Igisupusupu akomeza aririmba mu nyikirizo agira ati “Winteza umugore nyabuneka taha, azi ko ndi umurokore, nyamuneka taha…”

Muri iyi ndirimbo, akomeza aririmba yinginga uwo mukobwa ko yanamukubira inshuro enye amafaranga bavuganye ariko akamuvira aho.

Muri iyi ndirimbo, umwe mu babonye uyu mugabo yinjiza umukobwa wicuruza, ajya kurya akara umugore we aho aba ari mu kazi, na we agahita ataha atarwiyambitse, ariko akagera mu rugo asanga wa mukobwa yamaze kugenda, ahubwo agasanga uyu mugabo ari gusoma bibiliya yigize nyoni nyinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru