Gen.Mahamat Idriss Itno wasimbuye se waguye ku rugamba muri Chad ari mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Mahamat Idriss Déby Itno umuhungu wa nyakwigendera Idriss Déby Itno wayobora Chad, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

General Mahamat Idriss Déby Itno yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko General Mahamat Idriss Déby Itno uyoboye akanama ka Gisirikare kayoboye Chad mu gihe cy’inzibacyuho, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

General Mahamat Idriss Déby yahawe kuyobora aka kanama kuva se Idriss Déby Itno yakwitaba Imana nyuma yo kurasirwa ku rugamba muri Mata umwaka ushize wa 2021.

Kuva icyo gihe, Igisirikare cya Chad cyahise gisesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, gishyiraho inzibacyuho y’amezi 18 iyobowe n’akanama ka Gisirikare gakuriwe na Gen. Mahamat Idriss Déby.

Gen. Mahamat Idriss Déby waje mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu ntangiro za Gicurasi 2021 yari yoherereje Perezida Kagame Paul intumwa ari we Abdelkerim Déby Itno usanzwe ari umuyobozi w’ibiro by’aka kanama ka Gisirikare kayoboye Chad akaba na we umuhungu wa nyakwigendera Idriss Déby Itno.

General Mahamat Idriss Déby Itno yakiriwe na Minisitiri Vincent Biruta

Perezida Kagame Paul yamuhaye ikaze muri Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru