Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
23/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi barenga 30 bishwe, abandi basaga 2 000 batawe muri yombi nyuma y’amatora.

Ni mu gihe Bobi Wine uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi akomeje kuba mu bwihisho, nyuma yo gushinja inzego z’umutekano kugaba igitero mu rugo rwe, nyuma y’amatora yo ku wa 15 Mutarama 2026, yise ko yabayemo ubujura bukabije, anasaba abaturage kwigaragambya.

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora, Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora yegukana 72% by’amajwi, mu gihe Bobi Wine yabonye 25%. Abakurikiranye amatora bo muri Afurika n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta banenze ihonyorwa rikabije ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’ihagarikwa rya murandasi (internet) ryabaye muri ayo matora.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Umugaba Mukuru w’ingabo Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Twafunze abantu barenga 2,000 b’impirimbanyi za Kabobi (Bobi Wine) yatekerezaga ko ashobora gukoresha.”

Mu bafashwe mu minsi ishize harimo n’umudepite w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Muwanga Kivumbi, uhagarariye Akarere ka Butambala mu burengerazuba bwo hagati bwa Uganda, ahavuzwe ihohoterwa rikomeye cyane ku munsi w’amatora.

Kivumbi yabwiye itangazamakuru rya AFP ko inzego z’umutekano zishe abantu icumi bo mu bakozi be, nyuma yo gutera iwe mu rugo, mu gihe polisi yo ivuga ko abamushyigikiye barashwe ubwo bageragezaga gutwika ahabarurirwa amajwi na sitasiyo ya polisi.

Umwunganizi mu mategeko wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yabwiye itangazamakuru rya AFP ko kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abantu barenga 600 bari bamaze gutabwa muri yombi mu myigaragambyo yakurikiye amatora.

Me Erias Lukwago yagize ati: “Mu manza zose, abakiliya bacu bahakana ibyaha baregwa. Bamwe bavuga ko polisi yabafatiye mu ngo zabo ikabafunga mbere y’uko bagezwa mu rukiko, ku byaha batari bazi.”

Bobi Wine amaze iminsi arira ayo kwarika

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 11 =

Previous Post

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.