Gen Murasira wujuje icyumweru agaruwe muri Guverinoma yakiriye umushyitsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mushya, Maj Gen Albert Murasira, yakiriye uhagarariye mu Rwanda Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bagirana ibiganiro.

Minisitiri Maj Gen Albert Murasira yakiriye Aissatou Dieng-Ndiaye uyobora UNHCR ishami ryayo mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Itangazo dukesha Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, rivuga ko “Uyu munsi Minisitiri Maj Gen Albert Murasira yakiriye mu ruzinduko Aissatou Dieng-Ndiaye, uhagarariye UNHCR-Rwanda. Bagiranye ibiganiro, anashimira imikoranire myiza n’imbaraga zishyirwa mu kurinda no guteza imbere impunzi.”

Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo, yujuje icyumweru agaruwe muri Guverinoma y’u Rwanda, dore ko yashyizweho na Perezida Paul Kagame mu mavugurura yakoze ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, tariki 22 Kanama 2023.

Albert Murasira yarahiriye inshingano tariki 24 Kanama 2023, mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame, aho yarahiriye rimwe n’abandi babiri bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda bwa mbere, ari bo Umutonsi Sandrine wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, na Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Maj Gen Albert Murasira kandi kuri uwo munsi, yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Marie Solange Kayisire yasimbuye.

Maj Gen Murasira na Aissatou Dieng-Ndiaye bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru