Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Patrick Nyamvumba wasabiwe kuba Ambasaderi yabanje kunyura imbere y’Abasenateri

radiotv10by radiotv10
04/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen.Patrick Nyamvumba wasabiwe kuba Ambasaderi yabanje kunyura imbere y’Abasenateri
Share on FacebookShare on Twitter

General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru wa RDF, uherutse gusabirwa guhagararira u Rwanda muri Tanzania, yabanje kunyura imbere ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena, kugira ngo isuzume dosiye y’izi nshingano yasabiwe.

General Patrick Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, tariki 27 Gashyantare 2024 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, General Patrick Nyamvumba yanyuze imbere ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, kugira ngo isuzume dosiye ye imusabira izi nshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Ubutumwa dukesha Inteko ishinga Amategeko bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, buherekejwe n’amafoto agaragaza General Patrick Nyamvumba yicaye imbere y’abagize iyi Komisiyo mu cyumba Kigari gisanzwe gikoreramo imirimo y’Inteko Rusange ya Sena, bugira buti “Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yasuzumye dosiye ya Gen. P. Nyamvumba usabirwa kuba Ambasaderi muri Tanzania.”

Mu bandi baherewe inshingano rimwe na General Patrick Nyamvumba, harimo Francis Kamanzi, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda.

Dosiye isabira Kamanzi Francis kuba Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, na yo yasuzumwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena.

Ubutumwa bw’Inteko Ishinga Amategeko, busoza buvuga ko nyuma y’uko izi Komisiyo zisuzumye dosiye z’aba bombi “Umwanzuro uzafatwa n’Inteko Rusange ya Sena.”

General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru wa RDF, akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, umwanya atatinzeho, yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania agasimbura Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe kuri uyu mwanya yari yasimbuyeho Maj Gen Charkes Karamba, ubu uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia.

Ambasaderi Fatou Harerimana ugiye gusimburwa na General Patrick Nyamvumva, we yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan, inshingano na we yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize.

Dosiye ya General Patrick Nyamvumba yasuzumwe
General Patrick Nyamvumba yanyuze imbere y’Abasenateri
Na Kamanzi wagizwe CEO wa RMB na we yanyuze imbere ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + fourteen =

Previous Post

DRCongo: Urugamba rwahinduye isura nyuma y’inama idasanzwe y’Abagaba b’Ingabo zagiye gufasha FARDC

Next Post

Haiti: Menya ibiteganyijwe mu bihe bidasanzwe byatangajwe by’amasaha 72

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haiti: Menya ibiteganyijwe mu bihe bidasanzwe byatangajwe by’amasaha 72

Haiti: Menya ibiteganyijwe mu bihe bidasanzwe byatangajwe by’amasaha 72

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.