Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen (Rtd) Kabarebe yahishuye uko uwahoze muri FAR wari wiyunze kuri RPF-Inkotanyi yivuyemo

radiotv10by radiotv10
30/10/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen (Rtd) Kabarebe yahishuye uko uwahoze muri FAR wari wiyunze kuri RPF-Inkotanyi yivuyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwateguye Jenoside bari baje gufatanya na FPR-Inkotanyi, batari bahindutse bya nyabyo, atanga urugero rwa Col Lizinde Théoneste, wivuyemo agatuka RPA ubwo yumvaga ko yafashe ikigo cya Kanombe.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, mu biganiro by’Ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club, byibanze ku gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri ibi biganiro, hagaragajwe uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatswe n’Umuryango RPF-Inkotanyi nyuma y’uko izahoze ari ingabo zawo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside.

Ihame ry’ubumwe muri uyu muryango bwatangiranye na wo kuva wavuka, kuko ntawe wasubizaga inyuma, ndetse mu gihe watangizaga urugamba rwo kwibohora, wanakiriye bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwateguye Jenoside bukanayikora.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse kuri bamwe muri abo basirikare bari biyunze kuri RPF-Inkotanyi, yavuze ko harimo abatari barahindutse koko.

Yavuze kuri Col Lizinde Théoneste, Biseruka, Muvunanyambo bari mu baje muri RPF nyuma y’uko ibafunguje aho bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri.

Ati “Ubwo twari dufite ibyishimo by’uko tubonye abakomanda, abamojoro, abantu bakomeye bize igisirikare bateye ubwoba, bagiye kudufasha urugamba, noneho bazi n’imirwanire y’abo bari bavuyemo, noneho banabarakariye cyane kuko bari barabafunze burundu.”

Yakomeje avuga ko ubwo bageraga mu Birunga, bahise basaba imbunda, barazihabwa bizeye ko bagiye gufasha RPA urugamba, ariko ubwo bajyaga ku rugamba ku munsi wa mbere“bagiye saa mbiri ariko nka saa tatu bari bamaze kugaruka batanageze ku rugamba. Bagarukira mu nzira, bigaragara ko batabishoboye.”

Yavuze ko byari bigoye guhindura abantu nk’aba bari barakuriye mu ngengabitekerezo mbi, atanga urugero kuri Lizinde.

Ati “Lizinde yari i Byumba mu gihe cyo guhagarika Jenoside, kuko yari komanda mukuru yari afite amaradiyo, amenya amakuru ko ikigo cya Kanombe Inkotanyi zagifashe, we ubwe bimunanira kwihangana ati ‘inyana z’imbwa ziragifashe’, ati ‘baragitaye, baragitanze’ ati ‘ariko barabeshya abakomando ba Bigogwe baragisubirana’ kandi ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ine ku rugamba.”

General (Rtd) Kabarebe uvuga ko nubwo Col Lizinde yavuze ibi, bitatumye RPF-Inkotanyi imwirukana, ahubwo ko bakomeje kwigisha abari bafite imyumvire nk’iyi, nubwo hari abo byari bigiye ko bahinduka.

Col Lizinde Théoneste wari ku ruhande rw’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, yaje gufungwa mu 1980 ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, akatirwa gufungwa imyaka 20, ariko mu 1991 aza kuba umwe mu bafunguwe na RPA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + five =

Previous Post

India: Hatangajwe igikekwaho gutera impanuka ya gari ya moshi yahitanye abarenga 10

Next Post

Icyo umusizi ugezweho mu Rwanda asubiza abamubaza ku mafoto ye akomeje kurikoroza

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umusizi ugezweho mu Rwanda asubiza abamubaza ku mafoto ye akomeje kurikoroza

Icyo umusizi ugezweho mu Rwanda asubiza abamubaza ku mafoto ye akomeje kurikoroza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.