Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muganga yibukije ipfundo ry’umubano w’Ingabo z’u Rwanda-RDF n’iza Uganda-UPDF

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
General Muganga yibukije ipfundo ry’umubano w’Ingabo z’u Rwanda-RDF n’iza Uganda-UPDF
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yavuze ko umubano w’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda umaze igihe kinini uhereye mu bihe by’urugamba rwo kwibohora.

General Mubarakh Muganga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 ubwo yakiraga itsinda ry’abayobozi n’abanyeshuri 27 baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka ((SCSC) muri Uganda.

Iri tsinda riyobowe n’Umuhuzabikorwa w’iri Shuri, Col Martin Sunday Byegarazo, ryasuye Icyicaro Gihugu cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryakirwa na General MK Mubarakh.

General Mubarakh wagarutse ku mubano w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na UPDF, yavuze ko atari uwa none, ahubwo ko ufite amateka mu bihe byo hambere.

Yagize ati “RDF na UPDF bakomeje kugira umubano mwiza ukomeye, umaze igihe kinini, uhereye ku ngamba zo kwibohora. Twishimira kuba Ingabo zacu zarakomeje guteza imbere umubano wacu wihariye binyuze muri gahunda zinyuranye, zirimo n’izi zo kohererezanya abanyeshuri b’abofisiye n’abayobozi, hagati y’Amashuri Makuru ya Gisirikare ya UPDF n’a RDF.”

General Mubarakh Muganga yavuze ko ibi bikomeza kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka umwuga wa gisirikare, yaba mu guteza imbere imyitozo yifashihshwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka, birimo ibyaha byambukiranya imipaka.

Iri tsinda kandi ryasobanuriwe inzira yo kwiyubaka kwa RDF, ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu butumwa bw’amahoro ku Mugabane wa Afurika.

Ryanasuye ibindi bikorwa binyuranye, birimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, kimwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda rya Nyakinama.

Uru ruzinduko kandi rubaye nyuma yuko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba na we agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho na we yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga.

General Muganga yavuze ko umubano wa RDF na UPDF atari uwa vuba
Iri tsinda rya UPDF na ryo ryifuzaga kumenya byinshi kuri RDF
Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + eighteen =

Previous Post

Ibiteye amatsiko ku Mu-Dj uri mu bagezweho mu Rwanda uzwiho umwihariko ku Isi

Next Post

Rwanda&Burundi: Hahishuwe indi ntambwe yari yatewe mbere y’amagambo ya Perezida Ndayishimiye

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

Rwanda&Burundi: Hahishuwe indi ntambwe yari yatewe mbere y’amagambo ya Perezida Ndayishimiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.