General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ibyishimo by’igisagirane ubwo yahabwaga impano n’Umuhanzi w’Umunyarwanda, Masamba Intore mu birori byo kwishimira izahuka ry’umugabo w’u Rwanda na Uganda.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, bibera i Kabale muri Uganda, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo cyari kimaze iminsi cyamamazwa.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi basanzwe bazwi muri Uganda barimo Jose Chameleone, ndetse n’abafite ibigwi mu Rwanda barimo Masamba Intore.

Masamba Intore wanitabiriwe ibirori by’isabukuru y’amavuko ya General Muhoozi Kainerugaba y’umwaka ushize, icyo gihe akamuha impano y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi cyane’, kuri iyi nshuro yongeye kumutungura, amuha impano y’ingabo n’icumu.

Mu muco Nyarwanda, ingabo n’icumu, bifite igisobanuro gihambaye, aho ubihaye undi nk’impano, aba amwifurije gukomeza kugira ubwirinzi n’imbaraga n’igitinyiro.

Ubwo General Muhoozi yakirara izi mpano za Masamba Intore, yagaragaje ibyishimo byinshi, ahita afata icumu arigera nk’ugiye kuritera, agaragaza ko yabyishimiye.

Ibi birori byo kwishimira izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda, byiswe ‘Urukundo Egumeko’, byanabayemo iki gitaramo, cyaririmbyemo abahanzi barimo n’abo muri iki gihe, nka King James, Kenny Sol, Bwiza; bo mu Rwanda, ndetse na Weasel na Spice Diana bo muri Uganda.

Ni ibirori kandi byagaragayemo abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse na General Kale Kayihura wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’umutekano wa Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru