Umubyeyi wa Hakimi wavuzweho ibyatunguye Isi yose noneho we yavuze ibitangaje kurushaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko umukinnyi Achraf Hakimi agarutsweho cyane kubera inkuru yo kuba umugore we wakaga gatanya anifuza ko bagabana imitungo ye, bikaza kugagaraga ko yose yanditse ku nyina, uyu mubyeyi we yavuze ko atari abizi ko iyo mitungo y’umuhungu we imwanditseho.

Ni inkuru yabaye kimomo mu cyumweru gishize, aho byavugwaga ko Urukiko rwari rwaregewe ikirego cya gatanya, rwasanze uyu mukinnyi nta mitungo agira kuko yose yanditse ku mbyeyi we, ndetse n’umushahara we wa Miliyoni 1 y’Ama-Pound [arenga Miliyari 1 Frw] wa buri kwezi, 80% yawo ajya kuri konti y’uyu mubyeyi we.

Izindi Nkuru

Hiba Abouk, umugore wa Hakimi wifuzaga iyi gatanya, yari yizeye ko azegukana miliyoni 70 z’Ama-Pounds, bivugwa ko ari we wabihombeyemo, kuko urukiko rwasanze ari we utunze imitungo myinshi kurusha umugabo we, kandi mu kuburana gatanya, bemeranyijwe kugabana 50%.

Umubyeyi wa Hakimi, Saida Mouh yagize icyo avuga kuri iyi nkuru y’umuhungu iri mu zavuzweho cyane ku Isi mu minsi ishize.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Morocco, Saida Mouh yavuze ko atari azi ko iyo mitungo y’umuhungu we yagiye ayimwandikaho.

Yagize ati “Niba yarabikoze kugira ngo yirengere, simbyitayeho. Ikibazo cyaba ari ukumenya niba ayo makuru ari ukuri. Niba ariko umuhungu wanjye atarabikoze, ntabwo azabasha gukiranuka n’uriya mugore [avuga Hiba Abouk, umugore wa Hakimi].”

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyatangaje iby’iriya nkuru ya Hakimi bwa mbere, cyavuze ko banki y’umubyeyi wa Hakimi ijyaho amwe mu mafaranga y’umushahara w’uyu mukinnyi uri mu ba mbere bahembwa agatubutse bo ku mugabane wa Afurika.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru