Abarimo General bahoze mu mutwe urwanya u Rwanda bafatiwe icyemezo n’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo batandatu bahoze muri FDLR barimo uwari ufite ipeti rya General de Brigade, bamaze igihe baburanishwa ku byaha birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, bahamijwe bimwe mu byaha bashinjwaga, bakatirwa gufungwa imyaka itanu.

Ni icyemezo cy’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwemeje ko Leopord Mujyambere wahoze ari General de Brigade, na bagenzi be, bahamwana bimwe mu byaha bakekwaho.

Izindi Nkuru

Abandi baburanaga hamwe na Leopord wari uzwi nka Musenyeri, Habyarimana Joseph, Ruzindana Felicien, Emmanuel Habimana, na Mpakaniye Emelien; bahamwa na bimwe mu byaha bakekwaho.

Urukiko rwabahamije icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, rubahanaguraho icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba n’uwitwara gisirikare ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi.

Mu isomwa ry’urubanza, ryakurikiranywe n’abaregwa bifashishije ikoranabuhanga ry’iya kure, Umucamanza yavuze ko Urukiko rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ibyavuzwe n’abaregwa ubwabo, babaye mu mutwe wa FDLR mu buryo budashidikanywaho.

Abaregwa baburanye biyemerera ko babaga muri FDLR ariko ko bayigiyemo ku gahato, bakemera kuyigumamo mu rwego rwo gukiza amagara yabo.

Aba bagabo basabaga ko barekurwa bakajyanwa mu ngando z’i Mutobo nkuko bikorerwa abandi bari abarwanyi bataha ku bushake cyangwa bafashwe, ubundi bagasubira mu muryango nyarwanda mugari.

Urukiko ubwo rwasomaga icyemezo cyarwo, rwavuze ko kuko abaregwa batagoye ubutabera kuko biyemerera ko babaga muri uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda, bagabanyirizwa igihano, bagakatirwa gufungwa imyaka itanu.

Bimwe mu bikorwa baregwa, birimo ibitero byagabwe na FDLR, mu Rwanda, birimo n’ibyagiye bihitana inzirakarengane z’Abanyarwanda.

Urukiko kandi rwateye utwatsi icyifuzo bakunze gutanga ko bifuza ko na bo bajyanwa i Mutobo, ruvuga ko ibikorwa bashinjwa bigize ibyaha, bityo ko bakwiye kubihanirwa, mu gihe abajyanwa mu Ngando ari aba badafite ibyaha bakurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru