Umukozi ushinzwe Ubuhinzi muri umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Gicumbi, ukurikiranyweho kunyereza imifuka 48 y’ifumbire, ahakana icyaha, ariko akemera ko ari we wari ufite urufunguzo rw’ububiko bw’iyi nyongeramusaruro yibwe.
Ukurikiranyweho iki cyaha cyo kunyereza ibilo 2 400 by’ifumbire yo mu bwoko bwa DAP ndetse n’imifuka 10 y’ifumbire y’ishwagara, yamaze gukorerwa Dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi.
Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Gicumbi muri iki cyumweru, buvuga ko iki cyaha cyakozwe muri Werurwe uyu mwaka.
Mu kugaragaza imikorere y’iki cyaha, Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukozi ushinzwe Ubuhinzi, yakoresheje umuzamu warindaga iyi n’ibilo 2400 by’ifumbire ya DAP ndetse n’imifuka 10 y’ifumbire y’ishwagara, ubundi akabipakira imodoka akabijyana.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko ari we wari ufite urufunguzo rwa stock [ububiko] yabikwagamo iyo fumbire.”
Icyaha kiregwa uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.
RADIOTV10