Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wari usanzwe ari umwarimu basanze yapfiriye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Umurambo w’uyu musore witwa Uzayisenga Emile, bawusanze mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Kabuga muri uyu Murenge wa Kageyo, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare muri uru rupfu rwa nyakwigendera.

Abatawe muri yombi ni Nsanzimana Kadomo, Bizimana, Ntegiryejo Gerard n’uwitwa Ndayambaje w’imyaka 35, ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Byumba.

Abaturage bawubonye, batangaje ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu ijosi ku buryo bikekwa ko yishwe anize.

Nyakwigendera yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ribanza rya Horezo ryo mu Murenge wa Kageyo.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera wari usanzwe yokesha amakara, ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare yari yabyutse ajyana n’abo asanzwe akoresha muri iki gikorwa cyo gutwikisha amakara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare ariko  ko hatazwi uko nyakwigendera yageze mu ishyamba.

Ati “Amakuru avuga ko yajyanye n’abantu si byo kuko n’abo mu muryango we bavuga ko batazi igihe yagendeye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seventeen =

Previous Post

USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa

Next Post

Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k'imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.