Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wari usanzwe ari umwarimu basanze yapfiriye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.
Umurambo w’uyu musore witwa Uzayisenga Emile, bawusanze mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Kabuga muri uyu Murenge wa Kageyo, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare muri uru rupfu rwa nyakwigendera.
Abatawe muri yombi ni Nsanzimana Kadomo, Bizimana, Ntegiryejo Gerard n’uwitwa Ndayambaje w’imyaka 35, ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Byumba.
Abaturage bawubonye, batangaje ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu ijosi ku buryo bikekwa ko yishwe anize.
Nyakwigendera yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ribanza rya Horezo ryo mu Murenge wa Kageyo.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera wari usanzwe yokesha amakara, ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare yari yabyutse ajyana n’abo asanzwe akoresha muri iki gikorwa cyo gutwikisha amakara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare ariko ko hatazwi uko nyakwigendera yageze mu ishyamba.
Ati “Amakuru avuga ko yajyanye n’abantu si byo kuko n’abo mu muryango we bavuga ko batazi igihe yagendeye.”
RADIOTV10