• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wari usanzwe ari umwarimu basanze yapfiriye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Umurambo w’uyu musore witwa Uzayisenga Emile, bawusanze mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Kabuga muri uyu Murenge wa Kageyo, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare muri uru rupfu rwa nyakwigendera.

Abatawe muri yombi ni Nsanzimana Kadomo, Bizimana, Ntegiryejo Gerard n’uwitwa Ndayambaje w’imyaka 35, ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Byumba.

Abaturage bawubonye, batangaje ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu ijosi ku buryo bikekwa ko yishwe anize.

Nyakwigendera yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ribanza rya Horezo ryo mu Murenge wa Kageyo.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera wari usanzwe yokesha amakara, ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare yari yabyutse ajyana n’abo asanzwe akoresha muri iki gikorwa cyo gutwikisha amakara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare ariko  ko hatazwi uko nyakwigendera yageze mu ishyamba.

Ati “Amakuru avuga ko yajyanye n’abantu si byo kuko n’abo mu muryango we bavuga ko batazi igihe yagendeye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa

Next Post

Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k'imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.