Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Hasobanuwe uko umukozi mu nzego z’ibanze yatahuwe agiye kwiyahura n’icyari kibimuteye

radiotv10by radiotv10
04/01/2024
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Hasobanuwe uko umukozi mu nzego z’ibanze yatahuwe agiye kwiyahura n’icyari kibimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bwemeje ko umukozi w’Umurenge wa Ruvune muri aka Karere yajyanywe kwa muganga igitaraganya kugira ngo aganirizwe nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima kubera amakimbirane afitanye n’umugore we.

Uwo mukozi ushinzwe kwakira abagana Ibiro by’Umurenge (Customer Care), yajyanywe ku Bitaro bya Byumba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 nyuma y’uko hatanzwe impuruza ko avuze ko agiye kwiyahura.

Amakuru avuga ko uwo mugabo w’imyaka 41 yagiranye intonganya n’umugore we basanzwe bafitanye amakimbirane, akamubwira ko agiye kwiyahura, ari na bwo uwabyumvise yahise ahamagara polisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yemereye ikinyamakuru Umuseke ko ibi byabaye, ndetse ko uwo muturage yahise atabarwa atarashyira mu bikorwa umugambi wo kwiyambura ubuzima.

Yagize ati “Icyo twihutiye ni ukumukura mu rugo kugira ngo ajyanwe kwa muganga kugira ngo aganirizwe.”

Uyu muyobozi uvuga ko uyu muturage ari mu nzira zo gushaka gatanya n’umugore we, avuga ko hataramenyekana icyari kigiye gutuma yiyambura ubuzima.

Ati “Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo hari bumenyekane icyabimuteye nuko byatangiye.”

Maya Uwera yavuze kandi ko umugore w’uyu muturage yari amaze iminsi ajya gutanga ikirego ku Karere ko umugabo we yamwibye umwana.

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage kujya birinda gufata imyanzuro ihutiweho, ahubwo ko mu gihe bafite ibibazo bibaremereye bajya bihutira kwiyambaza inzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − three =

Previous Post

Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze

Next Post

Amakuru agezweho: Kazungu ukekwaho ibirimo kwica abantu 14 agiye gusubira imbere y’Urukiko

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Kazungu ukekwaho ibirimo kwica abantu 14 agiye gusubira imbere y’Urukiko

Amakuru agezweho: Kazungu ukekwaho ibirimo kwica abantu 14 agiye gusubira imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.