Wednesday, February 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

radiotv10by radiotv10
27/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’amezi atanu amunigishije umugozi, yarangiza akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gashirira muri uyu Murenge wa Ruvune, yakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Dosiye ikubiyemo ikirego cye, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 21 Gashyantare 2023.

Icyaha gikekwa kuri uyu mugore cyakozwe tariki 16 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, ubwo bivugwa ko yahengereye umugabo we agiye guhinga agahita yivugana umwana wabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugore yamaraga kwica umwana we amunigishije umugozi, yahise amufata akajya kumuryamisha mu buriri.

Icyaha cyatahuwe ubwo umugabo w’uyu mugore yamuhamagaraga amubaza niba yahishije ngo aze barye, we yahise amubwira ko yishe umwana wabo, undi akihutira kugera mu rugo.

Umugabo w’uyu mugore ubwo yageraga mu rugo agasanga umugore we koko yishe umwana wabo, yahise abimenyesha inzego z’ubutabera zihita zita muri yombi uyu mugore ukekwaho kwihekura.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 108: Kwica umwana wibyariye

Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri (12) ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Comments 1

  1. Enock says:
    3 years ago

    Muraho ndi Gatsibo gitoki nyamirama
    Mbega weeee isi yameze amaebyo pe kwihekura koko? Uwo mugore nahamwa nicyaha ahanwe by’intangarugero

    Reply

Leave a Reply to Enock Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − nine =

Previous Post

Aho yageze ibababaza niho igeze ibashimisha: Abafana ba ManUnited baraye bamwenyura

Next Post

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Related Posts

Minisitiri Dr.Bizimana yashimangiye ko imvugo ‘Gutwika’, ‘hahiye’ zigezweho mu rubyiruko zidakwiye

Minisitiri Dr.Bizimana yashimangiye ko imvugo ‘Gutwika’, ‘hahiye’ zigezweho mu rubyiruko zidakwiye

by radiotv10
04/02/2026
0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gusaba urubyiruko kwirinda gukoresha imvugo ‘gutwika’ cyangwa ngo ‘hahiye’, arwibutsa...

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

by radiotv10
04/02/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bahangayikishijwe n’inzoga z’inkorano bahimbye izina 'Nyirantare', bavuga...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Abarimo mutekano bakurikiranyweho urupfu rw’uwari amaze amezi abiri abuze akaza kuboneka mu cyobo kiri mu nzu y’uwo yakoreraga

by radiotv10
04/02/2026
0

Ngendahayo Evariste wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Batura mu kagari ka Karenge ho mu murenge wa Rwimbogo mu Karere...

Gender Expectations at Home vs in Public Spaces

Gender Expectations at Home vs in Public Spaces

by radiotv10
04/02/2026
0

Gender expectations are the rules society puts on people because they are male or female. These rules affect how we...

Why many marriages are ending in divorce

Why many marriages are ending in divorce

by radiotv10
04/02/2026
0

Divorce is not something that happens overnight. In most cases, it is the result of problems that grow slowly over...

IZIHERUKA

Minisitiri Dr.Bizimana yashimangiye ko imvugo ‘Gutwika’, ‘hahiye’ zigezweho mu rubyiruko zidakwiye
MU RWANDA

Minisitiri Dr.Bizimana yashimangiye ko imvugo ‘Gutwika’, ‘hahiye’ zigezweho mu rubyiruko zidakwiye

by radiotv10
04/02/2026
0

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

04/02/2026
Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

04/02/2026
Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

04/02/2026
Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

04/02/2026
Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

04/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri Dr.Bizimana yashimangiye ko imvugo ‘Gutwika’, ‘hahiye’ zigezweho mu rubyiruko zidakwiye

MONUSCO yavuze ko yiteguye nyuma yo gusabwa kohereza ingabo muri Uvira

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.