Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’amezi atanu amunigishije umugozi, yarangiza akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gashirira muri uyu Murenge wa Ruvune, yakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Izindi Nkuru

Dosiye ikubiyemo ikirego cye, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 21 Gashyantare 2023.

Icyaha gikekwa kuri uyu mugore cyakozwe tariki 16 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, ubwo bivugwa ko yahengereye umugabo we agiye guhinga agahita yivugana umwana wabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugore yamaraga kwica umwana we amunigishije umugozi, yahise amufata akajya kumuryamisha mu buriri.

Icyaha cyatahuwe ubwo umugabo w’uyu mugore yamuhamagaraga amubaza niba yahishije ngo aze barye, we yahise amubwira ko yishe umwana wabo, undi akihutira kugera mu rugo.

Umugabo w’uyu mugore ubwo yageraga mu rugo agasanga umugore we koko yishe umwana wabo, yahise abimenyesha inzego z’ubutabera zihita zita muri yombi uyu mugore ukekwaho kwihekura.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 108: Kwica umwana wibyariye

Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri (12) ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Comments 1

  1. Enock says:

    Muraho ndi Gatsibo gitoki nyamirama
    Mbega weeee isi yameze amaebyo pe kwihekura koko? Uwo mugore nahamwa nicyaha ahanwe by’intangarugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru