Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Hatangajwe igishobora kutazishimirwa n’abakire bakoze ibyabangamiraga ab’amikoro aciriritse

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Hatangajwe igishobora kutazishimirwa n’abakire bakoze ibyabangamiraga ab’amikoro aciriritse
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara, bavuga ko abakire baza kubagurira ubutaka bavuga ko ari ibibanza ariko bagateramo amashyamba, ku bisanze bayatuyemo. Ubuyobozi buvuga ko ahatewe amashyamba atarahagenewe azarandurwa.

Aba baturage biganjemo abatuye mu Mirenge ya Ndora na Kibilizi mu Karere ka Gisagara,  bagaragaza ko iki ari ikibazo bakunze guhura nacyo  bagatunga agatoki bamwe mu bo bita abakire babagurira ubutaka  bababwira ko ari ibibanza baguze nyuma bagahita batera amashyamba.

Kanani Emmanuel yagize ati “Njye nza gutura aha hantu ntakibazo na kimwe hari hafite, nta shyamba nahasanze ariko umukire yaraje atera ishyamba hafi y’urugo rwanjye none ubu nsigaye ntuye mu ishyamba.”

Uwihoreye Simonati na we yagize ati “Baraza bagatera ishyamba hagati y’ingo zacu, ugashiduka utuye mu ishyamba ndetse n’imirima yacu dusanzwe duhingamo ubu yarangiritse kubera kuyikikiza amashyamba.”

Aba baturage bavuga ko kwisanga batuye hagati y’amashyamba bibateza ibibazo bitandukanye, kuko iyo amaze gukura ahinduka indiri y’abajura ndetse hakaba n’abahitamo kwimuka bahunga ishyamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa, kugira ngo aba baturage ntibakomeze kubangamirwa.

Ati “Ahantu hatewe amashyamba hataragenewe amashyamba, arandurwe, ntabwo wagura ahantu heza kubera ko utahatuye ngo hagure uhite uhatera amashyamba, ntabwo byaba ari byo, byaba ari imikoreshereze mibi y’ubutaka.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, bagatunga agatoki bamwe mu bagize inzego z’Ibanze z’ahaterwa aya mashyamba kubirebera ntibagire icyo babikoraho.

Hari abisanga batuye mu mashyamba rwagati

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + one =

Previous Post

Menya Abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame n’Ibihugu byabohereje kubihagarariramo mu Rwanda (AMAFOTO)

Next Post

Amakuru agezweho ku mugabo wo muri Kamonyi wahigishwaga uruhindu akekwaho kwica umugore we

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Amakuru agezweho ku mugabo wo muri Kamonyi wahigishwaga uruhindu akekwaho kwica umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.