Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Dr Paul Gitwaza wagarutsweho mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bafatanyije na we gushinga iri torero bageragezaga kumweguza, yagize icyo avuga kuri iki gikorwa ndetse no ku byo yavuzweho byo guhunga Igihugu.

Apotre Dr Paul Gitwaza wagarutsweho cyane mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hagaragaraga ibaruwa n’Abashumba batandatu bamwandikiye ibaruwa bamumenyesha ko ahagaritswe ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri torero.

Izindi Nkuru

Muri iyi baruwa, aba bashumba bavuga ko bafatanyije na Dr Gitwaza gushinga iri torero, bamushinja ibikorwa binyuranye birimo kunyereza umutungo w’iri torero, kuyisahurira hanze y’Igihugu ndetse no gufata imyanzuro ishingiye ku giti cye.

Ibaruwa yeguza Apotre Gitwaza, yakurikiwe n’icyemezo cya RGB gitesha agaciro iyi baruwa, aho uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyorere rwavugaga ko iki cyemezo cyafashwe n’abantu batabifitiye ububasha.

Apotre Gitwaza ubu uri mu mahanga aho avuga ko akomeje kwagura itorero rye dore ko akomeje gufungura amashami yaryo muri Leta zinyuranye zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagize icyo avuga kuri iki gikorwa cyo kumweguza.

Muri ubu butumwa yagezaga ku bayoboke, Gitwaza yashimiye inzego z’Igihugu by’umwihariko Perezida wa Repubulika ku bw’ubushishozi bagira kugira ngo babashe kuzanira Abanyarwanda umutekano ubakwiriye”

Yavuze ko nubwo kiriya gikorwa cyo kumweguza cyahagaritse imitima y’abayoboke ariko nanone turashimira Imana, igihugu cyacu ko bashishoje bagasanga biriya ari ibintu bidafite ishingiro.”

Yanamaze impungenge abayoboke ababwira ko atataye itorero nk’uko abishinjwa, ahubwo ko ari gushinga amashami yaryo kandi ko azagaruka vuba.

Ku byavuzwe ko yahunze Igihugu, Gitwaza yasabye abayoboke kwima amatwi abakwirakwiza amakuru nk’ayo y’ibihuha ko yahunze ndetse ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati Oya, nta convocation [inyandiko ihamagaza] n’imwe ya RIB nari nagira, sinzi ko izanahaba kuko nta cyaha nakorera Abanyarwanda no guhemukira u Rwanda sinzi ko nzabikora.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iri torero, bavuga ko kweguza Gitwaza byageragejwe kuva cyera aho bagendaga bagira byinshi bamushinja, ariko iki gikorwa kikagenda kiburizwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru