Goma: Meya yahagaritse igitaraganya imyigaragambyo y’urubyiruko ariko rubirengaho rwirara mu mihanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, Colonel François Kabeya yatangaje ko imyigaragambyo itatangiwe uburenganzira ibujijwe nyuma yuko urubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi rutangaje ko kuri uyu wa Mbere ruramuka rwamagana MONUSCO.

Colonel François Kabeya yasohoye itangazo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, rivuga ko imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma yose itemewe igomba guhagarara.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryasohotse mu gihe kuva mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, hari hakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko urubyiruko rwo mu Ishyaka UPDS rya Tshisekedi rugomba gukora imyigaragambyo yamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasiraziba bwa DRC (MONUSCO).

Iri tangazo rigira riti Umuyobozi wa Goma akaba na Komiseri wikirenga Kabeya Mokasa François, arasaba abaturage bo mu mujyi wa Goma gukomeza gukora ibikorwa byabo nkuko bisanzwe bisanzure ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 bitandukanye nibihuha byimyigaragambyo yiswe Ville Morte [Umujyi wapfuye].”

Rikomeza rigira riti Arasaba kandi inzego zumutekano kuburizamo imyigaragambyo yose yakorwa itatangiwe uburenganzira.

Nubwo Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yasohoye iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amafoto y’urubyiruko rwiraye mu mihanda, n’amabuye menshi, rukayarunda mu mihanda.

Iyi myigaragambyo y’urubyiruko rwo muri UPDS, yari igiye kuba nyuma y’iminsi ibiri habaye iy’abagore na bo baramukiye mu muhanda ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 na bo bamagana MONUSCO, bayisaba gutaha ngo kuko ntacyo yabamariye kuva yagera mu Gihugu cyabo.

Kabeya François Makosa wahagaritse iyi myigaragambyo y’urubyiruko, yagiye aburizamo ibikorwa bimwe by’urugomo byabaga byateguwe nk’icyagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 cyo gutwika ibicuruzwa byose bikomoka mu Rwanda.

Icyo gihe ubwo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari bikomeje kugira umuriri, uyu muyobozi w’Umujyi wa Goma yakoresheje amayeri kugira ngo aburizemo iyi myigaragambyo.

Ku itariki yagombaga kuberaho iki gikorwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwahise butumiza Inama n’urubyiruko bityo bituma batabona umwanya wo kujya muri ibyo bikorwa by’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru