Guhimba ibirego ni ukwitarutsa inshingano ze nka Perezida- Kagame avuga kuri Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko kuba mugenzi we Felix Tshisekedi akomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ari uburyo bwo kwihunza inshingano ze nka Perezida wagakwiye gukemura ikibazo kiri imbere mu Gihugu cye.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo igitotsi kubera ibirego Ibihugu byombi bishinjanya.

Izindi Nkuru

Ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano na FARDC, ndetse ukaba ukomeje gukubita inshuro izi ngabo z’Igihugu, ukigarurira bimwe mu bice byo muri iki Gihugu.

U Rwanda na rwo rushinja DRCongo ubushotoranyi kubera ibisasu bagiye biraswa na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda bikanangiza ibikorwa byabo.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umunyamakuru Zain Verjee, wakira Ihuriro rizwi nka Qatar Economic Forum, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi aca hejuru ibibazo by’ukuri biri mu Gihugu cye.

Inkuru dukesha Bloomberg itera inkunga iri huriro rya Qatar Economic Forum, ivuga ko Perezida Kagame yagarutse kuri ibi birego DRCongo ikomeje gushinja u Rwanda ndetse n’umukuru w’iki Gihugu ubwe wagiye yerura kenshi ko u Rwanda rufasha M23.

Perezida Kagame yagize ati Guhimba ibi birego bigaragaza ukwihunza inshingano ze nka Perezida w’Igihugu.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ubutegetsi bwa DRCongo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, bananiwe gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko ubuyobozi ku mpande zombi bwagiye bugirana ibiganiro byumwihariko yagiye aganira na mugenzi we Felix Tshisekedi inshuro nyinshi ariko ko we yahisemo izindi nzira.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24 cyatambutse tariki 17 Gicurasi 2021, yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) zatsinzwe kuko icyazizanye zitagikoze nyamara zimaze imyaka myinshi zaranatanzweho umurundo w’amafaranga atabarika.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yongeye guhakana ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo nkuko byakunzwe kuvugwa, avuga ko “iyo ziza kuba zihari iki kibazo cyari kuba cyararangiye.”

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu abaturage bavuga Ikinyarwanda bari guhohotererwa bazizwa ubwoko bwabo.

Umukuru w’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Zain Verjee, yavuze ko bitumvikana kuba iki kibazo cy’ubwoko bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyarananiwe gukemurwa.

Ati “Ubwoko bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ni gute icyo kibazo kugikemura muri Congo bisaba imbaraga zidasanzwe. Gishora gukemurwa. Kubahiriza uburenganzira bw’abantu, ugakemura ikibazo cyabo ni ikintu cyoroshye.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari iby’Abanye-Congo ndetse ko no kubikemura bisaba kugirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’iki Gihugu.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yahuye n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC barimo uwa DRCongo, Felix Tshisekedi mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro inarimo isaba abategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imvugo rutwitsi z’ivangura bakomeje kuvuga zibasira Abanye-Congo bavuka Ikinyarwanda ndetse n’u Rwanda ubwarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru