Igikomangoma Charles yishimiye uko bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro, Prince Charles na Madamu we Camilla Parker Bowles, babashimira uburyo babakiriye.

Prince Charles na Madamu we Camilla Parker Bowles, bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ubwo Perezida Paul Kagame yakirana Prince Charles, bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imikoranire ndetse n’imishinga ibyara inyungu by’Ibihugu byombi.

Prince Charles abinyujije kuri Twitter ye, yashimiye Umukuru w’U Rwanda.

Ati “Mwakoze Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku bwo kutwakirana ubwuzu mu Rwanda.”

Prince Charles na Madamu we Camilla, bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 aho bitabiriye ibikorwa by’Inama ya CHOGM ihuza abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Common Wealth).

Prince Charles aje muri iyi nama ahagarariye umubyeyi we Umwamikazi Elizabeth II azanasimbura ubwo azaba yatanze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena kandi; Prince Charles na Camilla banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aharuhukiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yaganiriye na Prince Charles
Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Camilla

 

BANASUYE URWIBUTSO RWA GISOZI

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru