Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ubuhinzi bukoresha imashini, hari aho bugoye mu Rwanda kuko ahantu henshi hahingwa hagizwe n’imisozi.

Kongera ubuso buhingwa no kubutunganya neza kandi ku gihe; ni bimwe mu byo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko byongera umusaruro w’ibiribwa bikomoka ku buhinzi.

Izindi Nkuru

Icyakora iyi Minisiteri igaragaza ko gukoresha imashini zihinga bisa n’ibireba abahinga ku butaka burambuye.

Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda babifata nk’ikibazo, kuko ubutaka bunini buhingwa buba ku misozi, bagasaba ko hakoreshwa ibimasa byakwigishwa kurira iyi misozi.

Umwe mu Badepite yagize ati “Murebe iriya misozi iri Ngororero, Nyabihu n’ahandi nk’i Rutsiro. Ndabigendana n’ikindi cy’imashini zigeze gutangwa mu Karere ka Rusizi, zigeze no kubikwa mu biro by’Imirenge kubera ko byagaragaye ko kuzihingisha aho bitashobokaga kubera ubushobozi bw’imikorere yazo. Njye ndibaza impamvu tutatoza abahinzi bacu gihingisha ibimasa.”

Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi simbwibuka ariko bagaragazaga uburyo abahinzi 50 bashobora guhinga ahantu hamwe ariko ikimasa kimwe kikahahinga iminsi ibiri.”

Iyi ni ingingo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi idafata nk’amahitamo yo gufasha abahinga ku misozi. Icyakora ng bashobora gusuzuma icyo byafasha abahinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko ubu buryo bw’ibimasa, atari bwo bwafatwa nk’amahitamo ku bahinga ku misozi.

Yagize ati “Aho kugira ngo tujye ku bimasa twakongera imashini cyane, tukareba uburyo twabona imashini zihendutse, nibura abantu bakamenyera gukoresha imashini aho kugira ngo tujye mu bimasa, noneho nabyo bigakora akazi kabyo bisanzwe bikora. Gusa nta ngamba imwe yigira, buriya nabyo turabyumvise, ariko wa mugani ni ukureba icyo byadufasha.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko ubutaka buhingwaho bumaze kugabanukaho 10% mu myaka 10 ishize, bityo ko hakenewe imbaraga zisumbuyeho kugira ngo ubucye buhari bubyazwe umusaruro ukenewe.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru