Muri Guinea Bissau habaye imirwano yari igamije kwivugana Perezida w’iki Gihugu Umaro Sissoco Embalo na Minisitiri w’Intebe, y’abashakaga guhirika ubutegetsi, gusa umugambi waburijwemo.
Mu mirwano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022, yabereye ku nyubako yarimo abayobozi bakuru b’iki Gihugu cya Guinea Bisau barimo Perezida Umaro Sissoco Embalo na Minisitiri w’Intebe bari bayoboye Inama y’Abaminisitiri.
Perezida Umaro Sissoco Embalo yatangaje ko kugeza ubu umugambi w’abashakaga kumuhitana waburijwemo.
Mu mashusho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, Perezida yavuze ko uyu mugambi wagaragazaga ko ari igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwe cyari cyateguwe kibanjirijwe no kumwica we na Minisitiri w’Intebe.
Yagize ati “Ubu ibintu bihagaze neza kandi byashyizwe ku murongo.”
Yavuze ko abashaka gukora uyu mugambi bafite aho bahuriye n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge babitewe n’itegeko ryatowe rirwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na Ruswa muri iki Gihugu.
Nyuma y’iyi mirwano, abaturage benshi biraye mu mihanda hafi y’ikibuga cy’indege bamagana iki gikorwa.
Iyi coup d’etat yari igiye gukurikira izindi zimaze iminsi zibva mu Bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba birimo Mali, Guinea ndetse na Burkina Faso.
RADIOTV10