Abantu bamara igihe kinini ku kazi, kenshi kurusha igihe bamara mu rugo. Ibi bituma ibisanzwe ari ubucuti bishobora gukura, rimwe na rimwe bikabyara urukundo. Nubwo urukundo mu kazi ari ngombwa ku bakorana, harigihe birenga urukundo rukenewe bigatera abakoresha kugira impungenge ku musaruro w’akazi no ku myitwarire iboneye mu kazi.
Si buri gihe , urukundo mu kazi rugira ingaruka mbi. Iyo abantu bishimye, akenshi baba bafite imbaraga, akanyamuneza kandi bagahorana umutima mwiza. Ibi bishobora gufasha umukozi kwibanda ku nshingano ze no kwishimira akazi. Iyo abantu babiri bari mu rukundo bagashobora kurinda no gucunga amarangamutima yabo, bakibanda kunyungu zibyo bakora, bakuzuza inshingano zabo neza kandi bakubaha amategeko n’amabwiriza y’akazi, urukundo rwabo rushobora kutagira icyo ruhindura ku musaruro wabo.
Ibibazo bishobora kugaragara iyo amarangamutima yihariye atangiye kuvangwa n’umwanya w’akazi. Bamwe mu bakundana bashobora kumara igihe kinini bavugana, bagasangira amakuru cyangwa bagafata umwanya mu nini mu kugenzurana mu gihe cy’akazi. Ibi bishobora gutera kudakurikira neza inshingano bigatuma umwanya w’akazi ugabanuka bikagabanya umusaruro wari witezwe.
Ikindi kibazo ni ukutagira ubutabera mu kazi. Iyo umwe mu bakundana afite ububasha buruta ubwa bandi mu kazi, hashobora kugaragara cyangwa hakabo kwishyira hejuru kuwo bakundana bigatera abandi bakozi kumva batanyuzwe n’ibyemezo byo mu kazi cyangwa bakabona ko ibyemezo bifatwa bitari ku buryo bungana. Ibi bishobora kwangiza icyizere no gutera umwuka mubi mu bakorana.
Imyitwarire yo mukazi nayo ishobora kugerwaho n’ingaruka iyo imbibi z’urukundo mu kazi zidacunzwe neza. Kwerekana urukundo imbere y’abandi, kurakara ku kazi cyangwa gusangiza bagenzi bawe amakuru y’urukundo rwanyu bishobora gutera akajagari ku kazi. Iyo urukundo rurangiye nabi, amarangamutima ashobora gukurikira n’inyungu zo mu kazi, bigatera ibihombo inyungu za kazi , kutumvikana kwa bari gukunda bikabangamira imikorere y’abandi.
Kubera izi mpungenge, Abantu bakundana ku kazi bagomba gutandukanya neza ubuzima bwabo bwite n’inshingano zakazi bakora . Ibi bisobanuye ko kwibanda ku kazi mu gihe cy’amasaha y’akazi, kubaha bagenzi babo bakorana bose no gukurikiza amategeko y’aho bakorera ari ikintu kingenzi gikomba kuranga umubano wabo. Ibigo byinshi bigira amabwiriza agamije gufasha abakozi gucunga urukundo mu kazi mu buryo buboneye.
Urukundo ku kazi si ikibazo buri gihe. Ikibazo nyamukuru ni imyitwarire y’abakozi. Iyo abantu bubahiriza amahame kandi bagakora mu buryo bw’umwuga, urukundo n’akazi bishobora kubana nta nkomyi. Ariko iyo amarangamutima yihariye aganje nyirayo, umusaruro w’akazi n’imyitwarire iboneye ikwiye abakozi bishobora kugabanuka bigatanga umusaruro muke.
RADIOTV10











