Guverinoma ya Uganda yitandukanyije na Muhoozi wavuze ko yafata Kenya mu byumweru 2

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Uganda yitandukanyije n’ibyatangajwe na General Muhoozi Kainerugaba ko yafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, yatambukije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko yafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bwahagurukije Abanyakenya benshi na bo basanwe bazwiho gukoresha cyane Twitter, basubiza uyu musirikare wo muri Uganda, ko UPDF idashobora guhagarara imbere y’Igisirikare cya Kenya.

Muhoozi na we yaje kongera gushyira ubutumwa kuri Twitter, avuga ko yari arimo gushyenga kuko umubyeyi we Perezida Museveni yamubwiye ko adakwiye gutekereza kurwana na Kenya.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Rero Abanya-Kenya nimutuze.”

Guverinoma Uganda yasohoye itangazo rivuga kuri ibi byatangajwe na Muhoozi, ko ari ibitekerezo bye bwite byo ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022 rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, ritangira rigaragaza ko umubano usanzwe uri hagati ya Uganda na Kenya ndetse n’abaturage b’ibi Bihugu byombi, ari ntamakemwa kandi ko atari uwa vuba aha ahubwo ari uwo kuva cyera kubera amateka, indangagaciro n’ubwubahane bisanzwe biri hagati y’ibi Bihugu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, Guverinoma ya Uganda irifuza gushimangira ko ifite umuhate wo kubaka imibanire myiza n’abaturanyi, mu mahoro ndetse n’imikoranire isanzweho.”

Rikomeza rivuga ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga idashyigikira ibitekerezo binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga by’abantu ku giti cyabo.

Rigasoza rigira riti “Guverinoma ya Uganda, iremeza ko umubano wifashe neza hagati na Repubulika ya Kenya kandi irahumuriza abanyakenya na Guverinoma ya Kenyaku bw’umubano duha agaciro.”

Muhoozi Kainerugaba akunze gushyira ubutumwa kuri Twitter, bugateza impaka, bigatuma Guverinoma ya Uganda, isobanura ndetse rimwe na rimwe ikitandukanya na bwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru